Umuvugizi wo ku rwego rwa gisirikare w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yongeye kunyomoza amakuru y’uko hari ubufasha uyu mutwe waba uhabwa n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyangwa UPDF cya Uganda.
Ni mu kiganiro Major Willy Ngoma aheruka kugirana n’ikinyamakuru ACTUALITÉ cyo muri Congo Kinshasa.
Iki kitangazamakuru giheruka kwandika inkuru igaragaza ibimenyetso kivuga ko gifite by’uko umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo za Congo Kinshasa waba hari ubufasha uhabwa buturuka hanze ya Congo Kinshasa.
Ni ubufasha kivuga ko bugaragazwa n’ubuhamya bw’abantu batandukanye cyavuganye na bo ndetse n’amafoto hamwe n’amashusho cyasesenguye.
Abanye-Congo bavuganye na kiriya gitangazamakuru bavuze ko batangajwe cyane n’ibikoresho abarwanyi ba M23 bafite; bakavuga ko M23 y’ubu ntaho ihuriye n’iyo muri 2012 cyangwa imitwe ya RCD na CNDP.
Muri ibyo bikoresho harimo nk’ingofero zigezweho, amakote adatoborwa n’amasasu, impuzankano, ibikoresho by’itumanaho, amacupa y’amazi, ndetse n’ibikapu.
U Rwanda na Uganda ni byo bihugu bimaze igihe bishyirwa mu majwi yo guha M23 ubu bufasha; n’ubwo ibihugu byombi bitahwemye guhakana ibyo birego.
Abavuga ko M23 yaba ihabwa ubufasha n’ibihugu bituranye na Congo kandi babihuza no kuba bitumvikana ukuntu mu gihe gito gishoboka uyu mutwe waba warafashe Teritwari ya Rutshuru yose, mu gihe ifite ubuso burenga kilometero kare 5,000.
Ni ibirego cyakora cyo Umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma yanyomoje, avuga ko M23 ifite abarwanyi kabuhariwe kubera imyitozo yo mu rwego rwo hejuru bamaze imyaka itandatu bahererwa mu misozi miremire ya Sarambwe.
Ati: “Twe M23 turi indwanyi zikomeye, ibuka dufata Umujyi wa Goma buri wese yarabyiboneye. Ni bo barwanyi tugifite. Tumaze imyaka itandatu dukorera imyitozo mu misozi ya Sarambwe kuva muri 2017. Ikirere cyaradutoje, mu mbeho no mu nzara twarihanganye.”
Abaturage bo mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru ACTUALITE ivuga ko yavuganye na bo ngo bayibwiye ko bagiye babona Ingabo z’u Rwanda zambuka zijya guha ubufasha M23 zinyuze mu duce twa Kabuhanga, Chegera, Kibaya na Kasisi.
Bavuga kandi ko ngo banabonye Ingabo za Uganda, ibyanigeze gushimangirwa n’abarimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa.
Ku bwa Major Willy Ngoma, abavuga ko RDF na FARDC baba bafasha M23 ngo ntibazi abo bavuga abo ari bo; kuko baramutse binjiye muri iriya ntambara mu minsi itatu baba bageze i Kisangani.
Yagize ati: “Nta gisirikare na kimwe kidufasha. Ubanza mutazi UPDF na RDF! Ibi bisirikare byombi byifatanyije bigashaka kujya mu ntambara n’igihugu nka Congo, mu minsi itatu bashobora kuba bamaze kugera i Kisangani.”
Major Ngoma kandi yongeye gushimangira ko abarwanyi ba M23 atari abanyamahanga nk’uko Congo Kinshasa ibivuga, ashimangira ko ari abanye-Congo ndetse barwanira impamvu izwi kandi yumvikana.
Yavuze ko abanyamahanga bonyine bari muri RDC ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bamaze igihe bafatanya mu mirwano n’Ingabo za Congo Kinshasa.



6 Responses
Niba ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro wakoresha REVIVE capsules
Ubwose ikuvura burundu cg ugomba guhora uwukoresha?
Niba ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro wakoresha REVIVE capsules
Ubwose ikuvura burundu cg ugomba guhora uwukoresha?
Niba ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro wakoresha REVIVE capsules
NDAYIKENEYE
Niba ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro wakoresha REVIVE capsules
NDAYIKENEYE
Niba ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro wakoresha REVIVE capsules
Nihe woyisanga (revive) kd igur’ angahe ndumva harico yompfaca
Niba ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro wakoresha REVIVE capsules
Nihe woyisanga (revive) kd igur’ angahe ndumva harico yompfaca