Darfur: Byibuze abandi bantu 17 biciwe mu rugomo rwongeye kwaduka

Sangiza iyi nkuru

Byibuze abantu 17 nibo bishwe kuwa Kane abandi benshi barakomereka mu gihugu cya Sudani, mu gace ka Jebel Moon ko mu Ntara ya Darfur, mu gitero cy’abitwaje intwaro nk’uko byatangajwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Bije nyuma y’igitero nk’iki cyahitanye abantu 16 mu ntangiriro z’iki cyumweru n’amezi make nyuma y’aho aka gace kibasiwe n’urugomo mu mpera z’umwaka ushize.

Komite mpuzabikorwa ishinzwe impunzi n’abakuwe mu byabo mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu yavuze ko imidugudu ine yatwitswe muri icyo gitero nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.

Amatsinda ashinzwe ubutabazi yerekanye ihohoterwa rikabije no kuvanwa mu byabo kw’abaturage muri Darfur nyuma y’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu Kwakira 2020.

Intambara yo Darfur mu gihugu cya Sudani, nanone yiswe Intambara ya Land Cruiser yatangiye muri Gashyantare 2003 igihe imitwe ya Sudan Liberation Movement (SLM) n’umutwe wa Justice and Equality Movement (JEM) yatangiraga kurwanya leta ya Sudani, bayishinja gukandamiza abaturage ba Darfur batari Abarabu.

Guverinoma yasubije ibitero ikora ubukangurambaga bwo guhiga amoko atari Abarabu muri Darfur. Ibyo byatumye abasivili ibihumbi n’ibihumbi bapfa ndetse na perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, ashinjwa n’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha, ibyaha bya jenoside, iby’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *