Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yatangaje ko abasirikare 1,300 ba Ukraine ari bo bamaze kugwa mu ntambara ingabo z’iki gihugu zihanganyemo n’iz’u Burusiya.

Perezida Zelensky yemeje aya makuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru.

Perezida wa Ukraine yavuze ko n’ubwo igihugu cye cyatakaje bariya basirikare, hari ab’u Burusiya bari hagati ya 500 na 600 bahisemo kuyamanika imbere y’ingabo za Ukraine, n’ubwo bigoye kugenzura iyi mibare.

Kuri uyu wa Gatandatu huzuye iminsi 16 ishize u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine.

Igisirikare cya Ukraine mu mibare giheruka gutangaza cyavugaga ko kimaze kwivugana ingabo z’u Burusiya zirenga 12,000 ndetse n’ibikoresho byinshi bya gisirikare byangijwe.

Mu basirikare b’u Burusiya Ukraine imaze kwica ivuga ko harimo bane bo ku rwego rwa ba Jenerali.

Hagati aho nyuma y’iminsi 16 iyi ntambara itangiye nta cyizere cy’uko ishobora kugenza make kigaragara.

Leta y’u Burusiya ivuga ko ibitero kuri Ukraine bigomba gukomeza kugeza igihe iki gihugu kizemerera kubahiriza ibyo gisabwa. Ukraine ku rundi ruhande na yo ivuga ko idashobora kuyamanika.

Kugeza ubu ba Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz, bakomeje gusaba Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kwemera guhagarika imirwano.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
    Makuru y’urugamba ajya antera urujijo: Ni gute uruhande rwatakaje abasirikare benshi rwigaruriye ibirindiro byinshi, mu gihe abatakaje abasirikare bake ntagikorwa kigaragara bavuga bagezeho, ngo batubwire nibura ko hari ibirindiro bambuye abo bahanganye? Uruzi nibura iyaba muri kutubwira ko babasujije inyuma bakabambutsa umupaka bakabasubiza iwabo.

    1. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
      Ibi nibyo bita kwikirigita ugaseka!

      Amabombe y’abarusiya abamereye nabi, imigi myinshi yarigaruriwe na Putin, Zelensky akabeshya ngo bishe 12k soldiers ba Russia. Ni robbing.

      1. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
        Iyi ni Robbing kbs

      2. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
        Iyi ni Robbing kbs

      3. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
        Ubwo nyine Chelsea tuzababara abafana bayo baka

      4. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
        Ubwo nyine Chelsea tuzababara abafana bayo baka

    2. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
      Ibi nibyo bita kwikirigita ugaseka!

      Amabombe y’abarusiya abamereye nabi, imigi myinshi yarigaruriwe na Putin, Zelensky akabeshya ngo bishe 12k soldiers ba Russia. Ni robbing.

  2. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
    Makuru y’urugamba ajya antera urujijo: Ni gute uruhande rwatakaje abasirikare benshi rwigaruriye ibirindiro byinshi, mu gihe abatakaje abasirikare bake ntagikorwa kigaragara bavuga bagezeho, ngo batubwire nibura ko hari ibirindiro bambuye abo bahanganye? Uruzi nibura iyaba muri kutubwira ko babasujije inyuma bakabambutsa umupaka bakabasubiza iwabo.

  3. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
    None se byonyine kuba Abarusiya batarafata umurwa mukuru Kandi bari bazi ko bazawufata mu minsi 2 si ubutwari bukomeye bw’ abanya Ukraine? Nyamara birashoboka!

  4. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
    None se byonyine kuba Abarusiya batarafata umurwa mukuru Kandi bari bazi ko bazawufata mu minsi 2 si ubutwari bukomeye bw’ abanya Ukraine? Nyamara birashoboka!

  5. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
    Byakabaye byiza imirwano ihagaze

  6. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
    Byakabaye byiza imirwano ihagaze

  7. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
    hhhhh yega zelensky abagirangaremagatimabaturagerage yezeye ubufasharatanguhwa nubwobufashabarikumuhanintarozitahangarizuburusiya ashanseyakwemerakabisa

  8. Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya
    hhhhh yega zelensky abagirangaremagatimabaturagerage yezeye ubufasharatanguhwa nubwobufashabarikumuhanintarozitahangarizuburusiya ashanseyakwemerakabisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *