Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), General Jean Bosco Kazura hamwe n’abandi bofisiye bakuru batatu baragirira uruzinduko mu Bufaransa guhera kuri uyu wa 14 kugeza ku ya 17 Werurwe 2022.
Nk’uko Jeune Afrique ibyemeza, Gen. Kazura n’aba bofisiye baraba bitabiriye ubutumire uwari Umugaba w’ingabo z’u Bufaransa zirwanira ku butaka, ubu akaba ari Umugaba Mukuru, Gen. Thierry Burkhard yamuhaye muri Nyakanga 2021.
Byitezwe ko muri uru ruzinduko, impande zombi zizaganira ku bufatanye bw’ingabo z’ibi bihugu, nk’uko bisanzwe bigenda iyo abasirikare bakuru b’u Rwanda bagiriye uruzinduko mu mahanga, cyangwa iyo hari abasuye iki gihugu.
Uru ruzinduko rugiye kubaho nyuma y’aho Urukiko rusesa imanza rw’u Bufaransa tariki ya 15 Gashyantare 2022 ruhagaritse burundu iperereza umucamanza Jean-Louis Bruguière yari yaratangije ku basirikare bakuru b’u Rwanda babohoye iki gihugu.
Iri perereza ryari rikurikiranyeho aba basirikare uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvénal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda, ryarahagaritswe bitewe n’uko nta bimenyetso bifatika byagaragazaga impamvu bakwiye gukomeza gukurikiranwa.
Guverinoma y’u Rwanda yashimye icyemezo cy’urukiko rusesa imanza, igaragaza ko cyari gikwiye hashingiwe ku byo amategeko ateganya. Yashimangiye ko nta ruhare aba basirikare bigeze bagira mu ihanurwa ry’iyi ndege, ryabaye tariki ya 6 Mata 1994.
Soma izi nkuru bifitanye isano
- https://www.bwiza.com/?Mu-Bufaransa-Urukiko-rutesheje-agaciro-ubujurire-bw-umuryango-wa-Habyarimana
- https://bwiza.com/?Uko-u-Rwanda-rwakiriye-icyemezo-cy-u-Bufaransa-kuri-Habyarimana
Iri perereza ryatangiye mu 1998 ni ryo ryabaye intandaro y’umwuka mubi wamaze igihe kirekire mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.


