Uducurama twugarijwe cyane twari tumaze imyaka 40 tutagaragara hatinywa ko twacitse twongeye kugaragara mu Rwanda.
Uducurama two mu bwoko bwa (Rhinolophus hill), tutigeze tugaragara kuva mu 1981, twavumbuwe n’abahanga mu ishyamba rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Aka gacurama gafite isura itangaje kandi isekeje nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Mail, gafite amatwi manini n’izuru rijya kumera nk’inkweto bambika amafarasi.
Ubu bwoko bw’amayobera, bwiganje mu Rwanda, abahanga batekereza ko buzerera mu buvumo cyangwa ahahoze hacukurwa amabuye y’agaciro mu mashyamba yo mu turere dushyuha.

Bwashyizwe ku rutonde rw’ubwoko buri mu kaga gakomeye n’urutonde rutukura rwa IUCN, kandi bwari bwarafashwe nk’ ubwoko bwazimiye ‘mbere yo kongera kuvumburwa’ bitunguranye mu Rwanda.
Imbaraga zo gushakisha utu ducurama zari ziyobowe n’Umuryango Conservation International (BCI) ufite icyicaro mu mujyi wa Austin, muri Leta ya Texas. Utu ducurama twabonetse mu 2019 ariko bifata imyaka itatu kugirango hasuzumwe ubwoko bwatwo.


