Abantu basaga 30 mu mpera z’icyumweru gishize biciwe mu bitero by’inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko byemezwa na Sosiyete Sivile.
Amakuru ya mbere yashyizwe ahagaragara kuwa Gatandatu ninjoro mu itangazo rigemewe abanyamakuru ryatangajwe na Kinos Kathuho, ukuriye Sosiyete Sivile ya Mamove, muri Teritwari ya Beni, hagati ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Izi ntara zombi ziyoborwa n’abasirikare kuva muri Gicurasi umwaka ushize, zimaze imyaka 25 zibasiwe n’imirwano ya hato na hato n’urugomo by’imitwe yitwaje intwaro.
Ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za FARDC ndetse n’iza Uganda, UPDF, bigamije guhashya izo nyeshyamba byatangijwe mu Gushyingo umwaka ushize ariko n’ubu zikomeje ibikorwa byawo by’ubugizi bwa nabi bwibasira abaturage b’abasivili.
Kuri Kathuho nk’uko tubikesha AFP, ngo inyeshyamba za ADF zacengeye mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa Gatandatu mu giturage cya Mambumembune.
Ati “ Kuri ubu dufite imibare y’abantu 27 bishwe, inzu nyinshi zatwitswe, za moto zatwitswe n’abantu benshi baburiwe irengero.
Andi matsinda abiri y’inyeshyamba yateye ibindi biturage bibiri byegeranye, aho byibuze abantu batanu naho bishwe nk’uko Kathuho abyemeza.
“Abaturage bari guhungira mu byerekezo bitandukanye kuko muri uwo murenge nta birindiro bya gisirikare bihari” uyu ni Kathuho ukomeza anasaba leta guha igisirikare ibyo gikeneye byose kugirango gihashye burundu umwanzi.
Ku rundi ruhande, kuwa Gatanu, mu birometero nka 30 uvuye aho, ahitwa Eringeti, abasivili batatu barishwe nk’uko byemejwe na Njiamoja Sabiti, umukozi mu biro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru nawe watunze urutoki ADF.


