Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Gasore Albert wamenyekanye nka MC Hero yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Tuyisingize Ruth bamaze igihe kirekire bakundana.
Kuri uyu wa 13 Werurwe 2022 ni bwo Gasore na Ruth bamenyekanyanye nka GARU basezeranye, mu muhango wabereye mu cyumba mberabyombi cy’akarere ka Muhanga kuva saa tanu n’igice, bombi bakaba bari baherekejwe n’imiryango yabo.
Umuyobozi w’akarere ka muhanga akaba n’umwanditsi w’irangamimerere Kayitare Jacqueline ni we waseseranyije aba bombi. Mu mpanuro yabahaye, yabasabye kubaha Imana kandi abasezeranya kuba hafi urugo rwabo.
Meya Kayitare yababwiye ati: “Muzakundane urukundo rudashira, mujye mujya inama mbere yuko umwe agira icyo akora, muzabeho muri umwe. Ababyeyi hamwe natwe ubuyobozi tuzababa hafi. Ariko ikiruta byose muzabe abakirisitu, muzashyire Imana imbere, ibe byose’’.
Twabibutsa ko MC Hero na Ruth bamaze imyaka 20 bakundana. Bazaseranira imbere y’Imana tariki ya 20 Werurwe 2022, mu rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7, i Gahogo.









