U Burusiya bwasabye u Bushinwa inkunga ya gisirikare n’iy’ubukungu mu ntambara burwana na Ukraine nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Amerika kuri iki Cyumweru gishize, amasaha macye nyuma y’aho White House iburiye u Bushinwa ivuga ko nabwo buzafatirwa ibihano bikomeye nibufasha u Burusiya gukwepa ibihano bwafatiwe.
Aya makuru yagiye ahagaragara na none nyuma y’amasaha macye White House itangaje inama yo ku rwego rwo hejuru hagati y’intumwa za Amerika n’umwe mu bayobozi bakuru b’u Bushinwa I Roma mu Butaliyani kuri uyu wa Mbere.
Abayobozi ba Amerika babwiye itangazamakuru nk’uko tubikesha AFP, ko u Burusiya bwasabye ibokoresho bya gisirikare no gushyigikirwa n’inshuti magara yabwo.
Moscow kandi yasabye Beijing ubufasha mu by’ubukungu bwo kuyifasha guhangana n’ibihano yafatiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi nk’uko byemezwa na The New York Times ivuga ko ibikesha abayobozi bakuru batifuje ko amazina yabo atangazwa.
Aba bayobozi banze kuvuga inkunga nyiri izina u Burusiya bwasabye, cyangwa niba u Bushinwa bwasubije.
Gusa, umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa I Washington yavuze ko atigeze yumva ibyo bintu ubwo yasabwaga kugira icyo abivugaho.


