Urukiko rwo muri Malawi rwanzuye ko ikijyanye no koherereza u Rwanda ukekwaho uruhare muri jenoside umaze igihe yihishe muri iki gihugu, Vincent Murekezi, kizasaba guhabwa umugisha mu buryo bwa politiki.
Ibi bikaba bije nyuma y’aho ukekwa agejejwe imbere y’umucamanza mu murwa mukuru Lilongwe kuri uyu wa Kabiri, aho ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bishinja Murekezi ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibimenyetso byatanzwe mu rukiko bikaba byaratanzwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
Mu rubanza, umucamanza mukuru, Patrick Chirwa yavuze ko icyemezo cyo gukomeza kuburanisha harebwa iyoherezwa rya Murekezi mu Rwanda rizasaba ko minisitiri w’umutekano wa Malawi azabigiramo uruhare.
Ibi bikaba byaje nyuma y’aho uruhande rwunganira ukekwa, rwakomeje kuvuga ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, rwongereyeho ko nta mpamvu zifatika mu mategeko zo kuburanisha uyu mugabo ukekwaho uruhare muri jenoside wahunze ubutabera bw’u Rwanda.
Ibimenyetso byose byari byatanzwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ariko umunyamategeko wunganira Murekezi akomeza gushimangira ko atakoherezwa mu Rwanda kubera ko nta n’amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha ibihugu byombi bifitanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Vincent Murekezi yaburanishijwe n’urukiko Gacaca mu Karere ka Huye ndetse ahamwa n’ibyaha adahari, aho yahamijwe icyaha cyo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba. Amategeko yo mu Rwanda akaba amwemerera gusubirishamo urubanza igihe yaba yoherejwe mu Rwanda.
Uyu mugabo yatawe muri yombi mu kwezi gushize afatiwe mu murwa mukuru wa Malawi, aho bivugwa ko yari amaze kwigwizaho amafaranga menshi nk’umucuruzi, nyuma yo kumara imyaka myinshi ahunga gutabwa muri yombi.
Yabonye ubwenegihugu bwa Malawi mu 2003 nyuma yo gutanga ruswa y’amadolari 5000.
Nyuma y’aho uwunganira Murekezi, Wapona Kita akomeje gushimangira ko nta masezerano ahari yashyigikira iyoherezwa rya Murekezi mu Rwanda ndetse ngo jenoside ikaba atari icyaha cyatuma umuntu yoherezwa hagendewe ku mategeko agenga iyoherezwa, uwari uhagarariye leta ya Malawi, Steven kayuni yatesheje agaciro icyifuzo cyo kwitambika iyoherezwa rya Murekezi, avuga ko abamwunganira badatanga impamvu zifatika zatuma atoherezwa.
Yavuze ko nubwo nta masezerano yo koherezanya abanyabyaha u RRwanda na Malawi bifitanye, hari ubundi buryo bwakwitabazwa iyoherezwa rikaba burimo ikiswe London Scheme for Extradition nk’uko Nyasatimes ivuga.
Iki kikaba gitanga uburenganzira bwo kohererezanya abanyabyaha hagati y’ibihugu biri mu muryango uhuje ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) kandi u Rwanda na Malawi bibarizwa muri uyu muryango.
Ku kijyanye no kuba urukiko rufite iyi dosiye rudafite ububasha bwo kuburanisha urubanza, Kayuni yongeyeho ko nibigaragara ko rudafite ubushobozi urubanza rushobora kwimurirwa mu Rukiko Rukuru cyane ko u Rwanda rwatanze ibisabwa byose kugirango rwohererezwe Murekezi.
Nyuma yo gufata akaruhuko, umucamanza Chirwa yavuze ko nta mpamvu yo kujyana urubanza mu rukiko rukuru, yongeraho ko urukiko akuriye rufite ububasha bwo kuburanisha ikijyanye no kohereza mu Rwanda Murekezi.
Gusa, yongeyeho ko bazakenera ubufasha bwa minisiteri y’umutekano mbere y’uko iburanisha kuri iki rikomeza.
Aha akaba ari ho yahereye afata umwanzuro wo kwimurira iburanisha ku itariki 25 Mutarama mu gihe Murekezi akomeza gucumbikirwa muri gereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




