Al Shabab yerekanye uko yishe umusirikare wa Uganda yafashe mu mwaka ushize

Sangiza iyi nkuru

Abarwanyi bo mu mutwe w Al Shabab bashyize ahagaragara video igaragaza uko bishe umusirikare wa Uganda wafatiwe ku rugamba nk’imfungwa y’intambara muri Kanama umwaka ushize. Uyu musirikare hamenyekanye izina rye rimwe nka Masasa, yafashwe ubwo Al Shabab yagabaga igitero ku birindiro by’ingabo za Uganda muri Somalia.

Nk’uko byatangajwe n’Ijwi rya Amerika, abarwanyi ba Al Shabab bahatiye Pte Masasa gusoma ubutumwa bwavugaga ko ingabo za Uganda zajyanywe muri Somalia n’amafaranga gusa mbere yo kumurasa inshuro 2 mu mutwe.

Muri ubwo butumwa, uyu musirikare wishwe anasaba abasirikare ba Uganda bagenzi be kuguma mu gihugu cyabo no kutazongera kugaruka muri Somalia aho yagiraga ati: “Birashoboka kubona umushahara no muri Uganda”.

Iyi ngo ni video ya gatatu abarwanyi ba Al Shabab bari bashyize ahagaragara kuva yafatwa, aho ku nshuro ya mbere nyakwigendera yagaragaye asaba perezida Museveni kumutabara, naho ubwa kabiri akagaragara atashya umugore we, Eve Achan n’abana be.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Lt Col. Paddy Ankunda, mu mwaka ushize yatangaje ko bari barimo gusuzuma izo video ngo bagire icyo bakora.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma y’iki gitero cya Al Shabab ku birindiro bya UPDF ahitwa Janaale, uwari umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Katumba Wamala yashyize itsinda arishinga gukora ipererza ku byabaye ryari riyobowe na Brig. Jack Bakasumba, baza gusanga abari bayoboye ingabo bataritwaye uko byari bikwiye.

Iperereza kandi ryasanze ibi birindiro byari birimo ingabo za Uganda 200 byaratewe n’abarwanyi ba Al Shabab babarusha umubare kuko babarirwaga hagati ya 350 na 500.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *