Abouba Sibomana wari uherutse gusinya amasezerano yo gukinira ikipe ya Rayon Sports igihe kingana n’amezi 6, kuri ubu yamaze kubona icyangombwa gitangwa na federation mpuzamahanga y’umupira w’amaguru cyemerera umukinnyi guhindura ikipe n’igihugu akajya mu kindi ITC ( International Transfert Certificate )
Iki cyangombwa cya burundu, cyivana Abouba federation y’umupira w’amaguru yo muri Kenya akaza mu Rwanda nyuma y’imyaka 2 yari amaze muri kiriya gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa rayon Sports Fc, uyu mukinnyi yashyize umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe kuwa gatanu tariki ya 13 mutarama 2017, iyi kipe ihita inasaba ko ashakirwa ibyangombwa bya burundu bimwemerera kuza mu gihugu cy’u Rwanda binyuze muri Ferwafa.
Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports, Abouba aje yari akenewe kubera ikibazo gikomeye cya ba myugariro aho hafi ya bose bugarijwe n’imvune, ibi bikaba byari ikibazo gikomeye nkuko byagaragaye mu mukino uheruka wa shampiyona aho Masudi yagombye kwitabaza abakinnyi basanzwe bamenyerewe imbere akabakinisha inyuma

Abouba naramuka abonye Licence ya Ferwafa akaba nawe ari mubo abafana bifuza ko umutoza Masudi Djuma yazifashisha mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona Rayon Sports izaba yasuye APR FC kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ferwafa niramuka ihaye uyu mukinnyi uruhushya rwo gukina kuri uyu wa gatanu nk’uko biteganyijwe, Abouba ashobora guhita yitabira umukino uzahuza ikipe ya APR na Rayon Sports mu mukino uteganyijwe muri iyi week end iza, dore ko imyitozo anayigeze kure.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


