Umunyamabanga w’agateganyo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’Umurimo, Lisa Peterson, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu bihugu byo mu karere bya Uganda n’u Burundi, bivugwamo ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu.
Uruzinduko rwe yaruhereye i Bujumbura kuri uyu wa Mbere, aho azava ejo kuwa Gatatu yerekeza muri Uganda.
Uruzinduko rwe ngo rukurikiye ubwiyongere bw’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri ibi bihugu byombi, cyane cyane muri Uganda nk’uko tubikesha Daily Monitor, aho ngo havugwa dosiye nyinshi z’iyicarubozo n’inyerezwa ry’abantu.
Mu Burundi, uruzinduko rwa Lisa Peterson rwibanze ku mavugurura iki gihugu gikomeje gukora ku buyobozi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.
Muri Uganda uyu mudipolomate wo ku rwego rwo hejuru wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Eswatini, arateganya kuganira na guverinoma ku bibazo by’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ihohoterwa bivugwa ko bikorwa n’inzego z’umutekano.
Mu gihe Perezida Museveni yumvikana yamagana iyicarubozo, avugwaho kuba ariko atarahana umusirikare n’umwe warigizemo uruhare.
Mu kwezi gushize, ubusabe bwo gukurikirana minisitiri w’umutekano, Jim Muhwezi bwateshejwe agaciro mu nteko ishinga amategeko nyuma y’aho abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi NRM babwamaganye.
Itangazo rya department ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rivuga ko madamu Peterson agomba kumara iminsi 2 mu Burundi n’iminsi 2 muri Uganda.



2 Responses
Burundi-Uganda: Ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryahagurukije umuyobozi wo muri Amerika
Gira uti banze gushyigikira USA kuntambara Ya Ukraine nagiye kubazwa impamvu hhhhhhhhhhh wasi we
Burundi-Uganda: Ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryahagurukije umuyobozi wo muri Amerika
Gira uti banze gushyigikira USA kuntambara Ya Ukraine nagiye kubazwa impamvu hhhhhhhhhhh wasi we