Abiga itangazamakuru n’amategeko vuba aha bagiye kongera kwimurwa muri Camp Kigali

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje ko abanyeshuri bigaga mu ishuri ry’itangazamakuru ndetse n’abiga ibijyanye n’amategeko bari barazanywe kwigira i Kigali mu cyahoze ari Camp Kigali bagiye kongera kwimurwa bitarenze mu kwezi kwa 2 uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibini ni bimwe mu byatangarijwe mu nama yari yaguje ubuyobozi bwa Koleji y’ubumenyi rusange (CASS) aho bavuze ko aba banyeshuri bazimurirwa I Gikondo ku cyicaro gikuru cya kaminuza y’u Rwanda mu rwego rwo kubahungisha urusaku ruturuka mu bikorwa by’ubwubatsi biri gukorerwa aho iri shuri ryari riri ndetse no gukemura ikibazo cy’ubucucike bukabije cyari kimaze igihe kivugwa muri iri shuri.
Biteganyijwe ko abanyeshuri basaga 700 aribo bagiye kujyanwa mu nyubako za kaminuza ziri I gikondo mu cyahoze ari SFB barimo abo mu mategeko no mu itangazamakuru.
Ishuri ry’itangazamakuru ryatangiye kwigira i Kigali mu cyahoze ari ikigo cya gisirikare guhera mu mwaka wa 2011, naho bagenzi babo bo mu mategeko bakaba baraje nyuma mu gihe hari n’abo mu ishami ry’ubuvuzi bazaga kuhigira bageze mu myaka isoza.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda agashami k’ubumenyi rusange Usta Kayitesi yavuze koi bi nta ngaruka bizagira ku kijyanye n’amasomo kuko abanyeshuri bamwe bazaba bavuye mu biruhuko nubundi bakaba bazahita bakomerezaho nta kibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavuze ko n’abanyeshuri bafite ibibazo by’abacumbi bari baramaze kwishyura bigomba kuzaba byakemutse mbere y’uko itariki ya 6 Gashyantare igera ngo bage I Gikondo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *