Umuryango wa Depite Uwamariya ntumufasha kubahiriza amategeko

Sangiza iyi nkuru

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Izuba rirashe igaragaza ko Depite Uwamariya Devota nyuma yo gupfusha umugabo wa mbere yirukanye umwana mu bana, bikamuviramo kubaho nabi. Uyu mudepite kandi yongeye gushaka, ubu akaba atakibana n’uriya mwana Nyirabizeyimana Claudine umaze kugira imyaka 22 (imyaka y’ubukure). Ibi byose byabaye hatabanje kuba izungura rya Bernard Hakuziyaremye. Amategeko ateganya ko inama y’umuryango ifasha gukemura ibi bibazo.
Ku bufatanye n’abanyamategeko Me Manirafasha Jean Paul, na Me Nizeyimana Elia, ikinyamakuru Bwiza.com cyegeranije ingingo z’amategeko yirengagijwe n’uyu muryango, bikaba bigeza aho biri ubu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amategeko 3 yifashishijwe
Itegeko n° 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano n’ izungura.
Iri niryo ryakurikizwaga mu 2007 Uwamariya apfusha umugabo bashakanye, Bernard Hakuziyaremye. Ni naryo ryariho Uwamariya Devota ashaka umugabo babana ubu.
Itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura. Iri niryo tegeko rikoreshwa ubu, kandi Depite Uwamariya yarigizemo uruhare.
Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango.
Iri naryo ni rishya, Uwamariya Devota yarigizemo uruhare, rivuga ko umuryango ugomba kuba hafi abawugize, ukabafasha gukemura ibibazo.
Uwamariya Devota, wabaye Depite nyuma y’umwaka umwe abuze uwo bashakanye, Hakuziyaremye Bernard, yubahirije zimwe mu nshingano z’uwapfakaye. Mu 2007, abana bose bari batarageza imyaka y’ubukure, bari bagikeneye kurerwa, ibi ariko ntibikuraho ko izungura ryagombaga gutangira.
Mu mwaka wa 2015, Depite Uwamariya ajya gushyingirwa bwa kabiri, umuryango ntiwamubaye hafi, ngo umugire inama yo kubanza umuhango w’izungura. Itegeko n° 22/99 ryo ku wa 12/11/1999, ingingo ya 70, agaka ka 8(iyo uwapfakaye agiye kongera gushaka akagumana inshingano yo kurera abana yasigiwe na nyakwigendera, ahabwa 1/4 cy’umutungo wose, 3/4 agakomeza kubicungira abana ba nyakwigendera).
Uyu mwana bafitanye ikibazo, Nyirabizeyimana yari amaze gukura, nk’uko biteganywa n’itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016, ingingo ya 113. Igira iti “Imyaka y’ubukure ni imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko uretse aho iri tegeko cyangwa andi mategeko abiteganya ukundi. Kuri iyo myaka, umuntu agira ubushobozi bwo gukora ibintu byose bimuhuza n’abandi”. Igikorwa cy’izungura cyari gukumira ibibazo bihari ubu.
Mu mwaka wa 2016, nibwo Nyirabizeyimana avuga ko yirukanwe mu rugo kwa Depite, nk’uko yabitangarije Izuba rirashe. Itegeko n° 22/99 ryo ku wa 12/11/1999(niryo ryakoreshwaga), ingingo ya 70, agaka ka 6 (iyo uwapfakaye ataye inshingano yo kurera abana yasigiwe na nyakwigendera, yamburwa 3/4 by’umutungo wose bigahabwa abana).
Mu nzira zo gukemura iki kibazo, Depite Uwamariya akomoza iteka ku ruhare rw’umuryango. Ibi ni nabyo yasubije Meya wa Gakenke ubwo umwana yaganaga Meya Nzamwita, nawe agahamagara Depite. Uwo muryango niwo na nubu ukirebera ibiba ntugire icyo ukora, kandi amategeko abiteganya.
 
Inama y’umuryango yagombye guterana igafasha Depite Uwamariya gukemura ibibazo by’uyu mwana nk’uko amategegeko abisaba. Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 riteganya iyi nama mu ngingo zaryo 162 kugeza kuya 165(abayigize, inshingano zayo n’uburyo iterana). Iyi nama ni nayo ishyiraho indi ishinzwe iby’izungura, ivugwa mu itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 mu ngingo ya 84.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu bagize uyu muryango bavuga ko batazi umukuru w’umuryango kuko nta nama zawo zijya ziterana. Umuvandimwe wa hafi avuga ko babwirwa ko Umukuru w’umuryango yitwa Sebacuruzi wari umuturanyi n’incuti, ariko ngo nawe ntibamubona.
Itegeko rigenga abantu n’umuryango rifite ingingo nyinshi zakwifashishwa mu gukemura ikibazo kiri mu muryango wa Depite Uwamariya, ariko n’indi miryango yaboneraho kumenya inzira, uburenganzira n’inshingano z’abawugize.
Izo ni nka 216 na 217 zivuga ku rupfu rw’umwe mu bashyingiranwe n’inkurikizi zarwo, ingingo ya 325 ivuga uburyo umuntu atakaza inshingano zo gucunga umutungo w’umwana, n’iya 329 igaragaza impamvu zihagarika ububasha bwa kibyeyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *