Urukiko rwo mu Bwongereza rwangiye Julian Assange washinze urubuga rwa WikiLeaks, kujuririra icyemezo cyo kumwoherereza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimukurikiranyeho ibyaha by’ubugambanyi aho ashobora gukatirwa imyaka isaga 150 y’igifungo.
Urukiko rwavuze ko rwanze ubujurire bwe kuko dosiye ye nta ngingo yo kugibwaho impaka ijyanye n’amategeko irimo.
Iki cyemezo kikaba gisa nk’igishyira akadomo ku mbaraga Assange yagiye akoresha kugirango atazaburanishwa n’inkiko zo muri Amerika kubera inyandiko z’ibanga yashyize ku karubanda mu myaka 10 ishize.
Ibinyujije kuri twitter, WikiLeaks yavuze ko dosiye ye ubu igiye gushyikirizwa umunyamabanga wa leta ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, Priti Patel kugirango atange uburenganzira bwo kohereza Assange muri Amerika.
Bongeyeho ko ashobora gukatirwa imyaka 175 y’igifungo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.
Assange ariko aracyashobora kujyana ikibazo cye mu Rukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu rw’u Burayi.
Umucamanza mu rukiko rw’akarere mu Bwongereza yari yabanje kwanga kohereza Assange muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko ashobora kwiyahura aramutse afungiwe muri gereza zo muri Amerika.
Mu Kuboza umwaka ushize, Urukiko Rukuru rwavuguruje iki cyemezo ruvuga ko kuba Amerika yarijeje ko atazafatwa nabi bihagije kugirango hizerwe ko azafatwa mu buryo bwa kimuntu.
Barry Pollack, Umunyamategeko wa Assange ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bibabaje cyane kuba Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rudashaka kumva ubujurire bw’umukiriya we.
Ati “ Bwana Assange azakomeza inzira z’amategeko arwanya koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo akurikiranwe ku birego nshinjabyaha byo kuba yarashyize ahagaragara amakuru y’ukuri kandi yari akaneye kumenyekana.”
Assange kugeza ubu akaba akiri muri Gereza ya Belmarsh I London kuva mu 2019 nyuma yo kumara imyaka 7 aba muri Ambasade ya Equateur mu Bwongereza, aho yari yarahungiye.


