Urubanza rugomba kugaragaza nyiri umutungo ukomeje guteza indyane hagati ya Kanyabutembo Virginie na Rugamba Xavier ushinjwa kwiyandikishaho umutungo utari uwe rwagombaga gukomeza kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Werurwe 2022, rwongeye gusubikwa nyuma y’uko ubushize rwari rwasubitswe na none nyuma y’aho umwunganizi w’uregwa yikuye mu rubanza ku itariki ya 3 Werurwe 2022.
Umutungo Rugamba ashinjwa kwiyandikishaho kandi atari uwe akagerageza no kuwuteza cyamunara, ni inzu iri mu kibanza UPI:3/03/04/04/1497 mu Mudugudu wa Buranga, Akagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, ho mu Karere ka Rubavu.
Mu iburanisha ryabaye tariki ya 2 Werurwe 2022 , Urukiko rw’Ubujurire rwaciye Me Nzayisenga Francis ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana abiri kubera kwivana mu rubanza, Kanyabutembo Virgine, uba muri Amerika aregamo Rugamba Xavier, kumugurishiriza inzu.
Rugamba icyo gihe yagaragaye mu Rukiko wenyine nta mwunganizi afite, maze abwira Urukiko ko umwunganizi we yakoze impanuka kandi na we bamwibye telefone, yabuze uko amuhamagara ngo amenye niba abasha kuza cyangwa ataza. Nyamara ku ruhande abunganira Kanyabutembo bo bahise bavuga ko bamaze kubona ubutumwa muri system bwo kwikura mu rubanza ka Me Nzayisenga.
Ku itariki ya 3 Werurwe, Rugamba we yasabaga ko urubanza rwashyirwa mu byumweru bibiri kuko yagombaga kubagwa kubw’uburwayi afite, nyuma akajya kureba umwunganizi we cyangwa agashaka undi.
Urubanza rwongeye gusubikwa kubera ko Rugamba Xavier atabashije kugera mu rukiko nyuma yo kubagwa ku itariki ya 9 Werurwe, akaba agomba gusohoka ku itariki 23 Werurwe, ndetse n’indi minsi yo kuruhuka urukiko rukaba rwafashe umwanzuro wo gukomeza urubanza ku itariki ya 28 Werurwe 2022.
Ni urubanza rumaze igihe kirekire hagamijwe kwemeza nyiri umutungo uburanwa hagati ya Rugamba Xavier ndetse Kanyabutembo Virginie rwagiye rutavugwaho rumwe ndetse umuryango wa Kanyabutembo ugera aho witabaza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amusaba kumurenganura kubera ko umutungo yaruhiye iyo aba muri Amerika akora akazi kose gashoboka kugirango abana be batazangara, none uwo avuga ko yahoze ari umugabo we akaba ashaka kuwigarurira awita uwe atitaye no ku bana dore ko iyo nzu yari yanayiteje cyamunara ariko urukiko rukayihagarika.
Izindi nkuru bijyanye wasoma


