Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatatu rurafata umwanzuro ku busabe bwihutirwa bwa Ukraine busaba u Burusiya guhagarika ibitero byabwo, aho Ukraine ishinja u Burusiya kuyishinja ibinyoma bya jenoside kugirango bubone urwitwazo rwo gutera.
Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ruratanga umwanzuro warwo mu ku isaha ya saa cyenda ku isaha ndangamasaha ya GMT I La Haye nyuma y’ubusabe Ukraine yahise itanga ikimara guterwa n’u Burusiya ku tariki ya 24 Gashyantare.
Ukraine ishinja u Burusiya kugerageza gutanga impamvu y’ibinyoma ya jenoside yaba yarakorwaga mu ntara za Donesky na Lugansk nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ivuga.
Ukraine yifuza ko urukiko rufata ingamba z’agateganyo zo gutegeka u Burusiya guhita buhagarika ibikorwa bya gisirikare.
Anton Korynevych uhagarariye Ukraine yabwiye ICJ ati “ U Burusiya bugomba bugomba guhagarikwa, kandi urukiko rufite uruhare rugomba kubigiramo,”
Urukiko rurumva iki kibazo mu gihe impunzi ziva muri Ukraine zimaze kuba miliyoni 3 kandi u Burusiya bukaba buvugwaho kuba bwatangiye ibitero ku nyubako zituwemo muri Kyiv.


