Igihugu cya Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Gatandatu cyarashe ikintu kitamenyekanye ariko cyahise gipfuba nyuma yo kuraswa nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Koreya y’Epfo nyuma y’aho itangazamakuru ryo mu Buyapani ritangaje ko ari igisasu cya kirimbuzi.
Iki kintu cyarashwe nyuma y’aho ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo biteguje ko Koreya ya Ruguru yaba yitegura kugerageza igisasu cyambukiranya imigabane kizwi nka intercontinental ballistic missile (ICBM) ku ntera yacyo yose bwa mbere kuva mu 2017.
Iki cyarasiwe ku kibuga cy’indege giherereye hanze gato y’umurwa mukuru, Pyongyang nk’uko Umugaba w’Ingabo wa Koreya y’Epfo yabitangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko icyo kintu cyarashwe cyahise gipfuba nyuma yo kuraswa nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ikomeza ivuga.
Radio ya leta mu Buyapani, NHK, yo yatangaje ko amakuru yakuye muri minisititeri y’ingabo avuga ko icyo kintu gishobora kuba ari igisasu cya missile Ballistique.
Aha hantu iki cyarasiwe ngo niho harimo kurasirwa ibisasu Koreya ya Ruguru irimo kugerageza muri iyi minsi, harimo n’igerageza ryo kuwa 27 Gashyantare no kuri 5 Werurwe. Koreya ya ruguru yavuze ko igerageza ibikoresho izashyira ku cyogajuru cy’ubutasi, ariko Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byavuze ko ari kugerageza system nshya ya ICBM.


