Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Werurwe, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashinje NATO kuba ari yo nyirabayazana y’intambara yo muri Ukraine maze avuga ko azamagana umuhamagaro wose wo kwamagana u Burusiya, amagambo yateye gushidikanya hibazwa niba azemerwa na Ukraine cyangwa Uburengerazuba nk’umuhuza.
Ubwo yasubizaga ibibazo mu nteko ishinga amategeko, Ramaphosa yagize ati: “Intambara yashoboraga kwirindwa iyo NATO yumvira umuburo w’abayobozi bayo ndetse n’abakozi bayo mu myaka yashize ko kwaguka igana mu burasirazuba bizatera umutekano muke mu karere.”
Ariko yongeyeho ko Afurika y’Epfo “idashobora kwihanganira gukoresha ingufu no kurenga ku mategeko mpuzamahanga” asa nk’uvuga ku gutera Ukraine k’u Burusiya ku ya 24 Gashyantare.
Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibikorwa by’u Burusiya ari “igikorwa kidasanzwe” cyo kwambura intwaro no “guca ubunazi” muri Ukraine no kurwanya icyo yise ubushotoranyi bwa NATO.
Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo bo mu Burengerazuba bemeza ko u Burusiya bwatangije intambara butashotowe bugamije kwigarurira umuturanyi Putin yita leta yashyizweho n’abantu runaka nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Ramaphosa kandi yatangaje ko Putin yamwijeje ku giti cye ko imishyikirano igenda itera imbere. Umuyobozi wa Afurika y’Epfo yavuze ko ataravugana na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ariko ko abishaka.
Ku wa gatanu, Ramaphosa yavuze ko Afurika y’Epfo yasabwe kuba umuhuza mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine. Ntiyavuze ariko uwamusabye kugira icyo akora.
Ati: “Hariho abashimangira ko tugomba gufata icyemezo cyo kwamagana u Burusiya. Inzira tugiye gufata (ahubwo) ni … ugushimangira ko hagomba kubaho ibiganiro, “Ramaphosa yongeyeho. “Gutaka no gusakuza ntibizakuraho aya makimbirane.”
Ishyaka ANC rya Ramaphosa, riyoboye Afurika y’Epfo kuva ubutegetsi bw’Abazungu bwarangira mu 1994, ryahoranye umubano ukomeye n’icyahoze ari Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, zatoje kandi zishyigikira abaharanira kurwanya ivanguramoko mu gihe cy’intambara y’ubutita.


