Polisi y’u Rwanda iramaganira kure abantu bishora mu bikorwa bibi byo kwihanira mu gihe bafashe ukekwaho gukora icyaha runaka, ikabasaba guhita babimenyesha inzego zibishinzwe kuko kwihanira ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko.
Nsanzimana na Hakorineza bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bahise bafatwa , bakaba baravuze ko icyabateye gukora aya mahano ari uko bamufatiye mu murima wabo arimo kwiba igitoki.
CIP Hakizimana yakomeje avuga ko uruhare rw’abaturage ari ngombwa mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane iyo habayeho guhererekanya amakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko aba bakwekwaho ubu bugizi bwa nabi byari kuba byiza iyo babimenyesha abaturage n’izindi nzego, bityo agafatwa agashyikirizwa Polisi igakurikirana icyo kibazo.
Ubujura budaciye icyuho buhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri; ariko ibyo bakoze byo bihanwa n’ingingo y’151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda; igifungo bashobora kuzahabwa kikaba kiri hagati y’imyaka icumi na cumi n’itanu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


