Umwe mu bayobozi bakuru mu gihugu cy’u Bufaransa aravuga ko imikorere y’igisirikare cy’u Rwanda yatumye igihugu kirushaho kugirirwa icyizere kandi hari inyungu ibihugu byombi bisangiye.
Ibi byavuzwe mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura yasozaga uruzinduko rwe rw’akazi mu Bufaransa, aho yabonanye na mugenzi we, Gen Thierry Burkhard, basanzwe banaziranye akiyobora MINUSMA.
Gen. Bosco Kazura kandi nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, i Paris yari aherekejwe n’ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu bya gisirikare, ukuriye ubutasi bwa gisirikare n’ukuriye ibikorwa n’amahugurwa.
Ibinyujije kuri twitter, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, yavuze ku ntego ibihugu byombi bisangiye mu bijyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi. Gusa ngo biragoye kumenya birambuye ibyo abayobozi bakuru b’ingabo z’u Bufaransa n’iz’u Rwanda baganiriye.
Imibanire hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’uw’u Bufaransa ngo usanzwe ari mwiza nk’uko umwe mu basirikare b’u Bufaransa utatangajwe amazina yabitangarije RFI. Avuga ko abagabo bombi baziranye neza, bakoranye ubwo Gen. Kazura yayoboraga MINUSMA muri Mali.
Mu biganiro byabo i Paris, abagaba b’ingabo z’ibihugu byombi bibanze ku mutekano muri Afurika yo hagati no muri Mozambique, aho ubwiyongere bw’imbaraga za Islamic State buhangayikishije ndetse hakaba hakorera Ikigo cy’Abafaransa, TotalEnergies gifite umushinga w’ubucukuzi bwa gaz w’akayabo k’amamiliyari muri Cabo Delgado.
U Rwanda ruhafite ingabo kimwe no muri Sudani y’Epfo cyangwa muri Centrafrica aho zahagarariye amatora aheruka zikabuza inyeshyamba kuyahungabanya n’aha muri Mozambique aho ziheruka gusubiza inyuma ibyihebe byari byarigaruriye Cabo Delgado.
Umwe mu bayobozi bakuru ati “ Kuri ibyo bibuga bibiri hari uguhura kw’’inyungu hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda…u Rwanda ni umufatanyabikorwa bigenda bigaragara ko yakwiringirwa. N’igisirikare gishoboye, u Rwanda rwagiye rurushaho kugirirwa icyizere kubera igisirikare cyarwo.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, kuwa Gatatu yatangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ko uruzinduko rw’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda i Paris ruri mu rwego rw’ubushake bwa politiki bwo gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi bwagaragajwe n’abakuru b’ibihugu byombi.
Ati “ Ubu hari imikoranire n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.”



2 Responses
U Rwanda rwagiye rurushaho kugirirwa icyizere kubera igisirikare cyarwo – Umufaransa
Kbx RDF niryo shema ryanjye
U Rwanda rwagiye rurushaho kugirirwa icyizere kubera igisirikare cyarwo – Umufaransa
Kbx RDF niryo shema ryanjye