U Burusiya bwarahiye ko butazemera kuyoboka USA, butunga urutoki ibirimo u Bushinwa

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko itazemera kuyoboka umurongo wa politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ivuga ko yigize umupolisi ku buryo yumva ko yayobora ibihugu byose.

Byavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergei Lavrov, mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru RT cyegamiye ku butegetsi bw’u Burusiya.

Yagize ati: “Uko mbibona, biragaragara neza ko icyo Abanyamerika bashaka atari uko Isi yaba nk’umudugudu, ahubwo icyo bashaka ni uko yaba umudugudu w’Abanyamerika ndetse binashoboke ko bashaka ko yaba ‘Salon y’Abanyamerika’.”

Minisitiri Lavrov abona USA yarigize nka Sheriff (umupolisi) kandi ngo hari ibihugu byabyemeye, birikiriza. Ati: “U Bushinwa, u Buhinde, Argentine, Mexico,…ndahamya ko ibi bihugu bidashaka kunyuranya, buri kimwe iyo bavuze, kirikiriza ngo ‘Yes Sir!’ ”

Gusa ngo u Burusiya bwo ntiburigera bujya muri uyu murongo. Atu: “Kandi byumvikane ko u Burusiya butazigera bujya mu cyiciro cy’ibihugu byiteguye kubikora.”

Minisitiri Lavrov atangaje aya magambo kuri USA mu gihe u Burusiya bushinja iki gihugu kuba imwe mu ntandaro z’intambara iri kubera muri Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *