Gambia: Jammeh yahawe amahirwe ya nyuma mu gihe ECOWAS yamaze kugera mu gihugu cye

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu byari biteganyijwe ko abayobozi muri Afurika y’uburengerazuba bajya I Banjul muri Gambia guha amahirwe ya nyuma yo kuva ku butegetsi mu mahoro perezida Yahya Jammeh mbere y’uko agabwaho ibitero n’ingabo z’ibi bihugu zikamukuraho ku ngufu.

Ingabo za ECOWAS zirangajwe imbere na Senegal na Nigeria, mu ijoro ryo kuri uyu wa kane zinjiye ku butaka bwa Gambia bisabwe na perezida mushya, Adama Barrow warahiriye kuri uyu munsi muri ambasade ya Gambia muri Senegal nyuma y’aho Jammeh akomeje kuvunira ibiti mu matwi.

1158

Ingabo z’ibi bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika zikaba zahaye Jammeh kugeza ku gicamunsi cyo kuri wa gatanu yavuye ku butegetsi mbere y’uko zikomeza kwinjira mu gihugu cye imbere zigana mu murwa mukuru, Banjul.

Iyi nkuru dukesha Reuters iravuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, umurwa mukuru wari utuje cyane nyuma yo kwizihiza irahira rya Adama Barrow no kwinjira kw’ingabo za ECOWAS ku butaka bwa Gambia.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umupaka wa gambia ukora ku butaka ni umwe uyihuza na Senegal, ingabo za ECOWAS zibarirwa mu 7,000 zikaba zinjiriye majyepfo y’uburasirazuba, mu majyepfo y’uburengerazuba no mu majyaruguru.

_20170119_204309

Marcel de Souza, uyoboye ECOWAS, yavuze ko perezida wa Guinea, Alpha Conde ajya I Banjul n’abayobozi ba Mauritania na Liberia kugerageza kongera kumvisha Jammeh kujya muri Guinea mbere yo gutoranya igihugu kizamuha ubuhungiro.

Nyuma y’amatora yo mu Ukuboza Perezida Yahya Jammeh yahamagaye Adama Barrow amushimira ko yatsinze amatora mbere yo kwisubiraho agatangaza ko yibwe amajwi kandi azaguma ku butegetsi kugeza habaye andi matora.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *