Norvege: Abasirikare 4 b’Abanyamerika bapfiriye mu myitozo ya NATO

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bane ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bapfiriye mu mpanuka y’indege mu gihugu cya Norvege aho bari mu myitozo ya NATO idafite aho ihuriye n’intambara yo muri Ukraine nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu na Minisitiri w’Intebe wa Norvege.

Abinyujije kuri twitter, Jonas Gahr Stoere yatangaje ko aba basirikare baguye mu mpanuka yo mu ijoro ryo kuwa Gatanu. Impamvu y’iyi mpanuka iracyakorwaho iperereza ariko Igipolisi cya Norvege cyatangaje ko ikirere cyari kimeze nabi.

Igisirikare cya Norvege mu itangazo ryacyo cyavuze ko ari ndege yo mu bwoko bwa V-22B Osprey y’Igisirikare cya Amerika. Cyagize kiti “ Indege yari irimo abantu bane yari mu butumwa bw’imyitozo muri Nordland,”

Itangazo ryagiraga riti “ Ni n’akababaro kenshi twakiranye ubutumwa bw’uko abasirikare bane b’Abanyamerika baguye mu mpanuka y’indege mu ijoro ryakeye. Abasirikare bitabiriye imyitozo ya NATO ya “Cold Response”. Twihanganishije imiryango y’abasirikare, abavandimwe na bagenzi babo b’abasirikare mu mitwe yabo.”

Iyi nkuru dukesha France24 ivuga ko iyi ndege yari iturutse mu majyaruguru igana ahitwa Bodoe, aho yagombaga kugwa mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuwa Gatanu. Indege yaguye mu gace ka Graetaedalen, muri Beiarn, mu majyepfo ya Bodoe.

Ku isaha ya saa saba n’igice z’igicuku kuwa gatandatu, polisi yari igeze ahabereye impanuka yemeza ko abari mu ndege uko ari bane bapfuye.

Iyi myitozo ya ngarukamwaka ya NATO ibera muri Norvege ngo ntaho ihuriye n’intambara yo muri Ukraine. Muri uyu mwaka yitabiriwe n’abasirikare bagera mu 30,000, indege 220 n’amato 50 byo mu bihugu 27. Ibihugu bya Finland na Sweden bitaraba ibinyamuryango bya NATO nabyo byitabiriye iyi myitozo yatangiye ku itariki 14 Werurwe izarangira ku itariki ya 1 Mata.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *