Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu yakoze igikorwa cyo gusubiza ba nyirabyo ibikoresho bya elegitoloniki bari baribwe yagiye ifata mu mikwabu itandukanye. Iki gikorwa kikaba cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Mu minsi ishize nibwo Polisi y’u Rwanda yahamagariye abantu bibwe ibikoresho bitandukanye bya elegitoloniki kujya kureba ko hari ibyabo byaba biri mu byo yafashe.
Polisi y’u Rwanda kandi ivuga ko muri iyo mikwabu yakoze yagiye ita muri yombi benshi mu bagize udutsiko tw’amabandi yibaga ibikoresho nk’ibi nyuma yo kumena amazu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’igipolisi mu Mujyi wa Kigali Spt. Emmanuel Hitayezu akaba akomeza gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe bibwe mu rwego rwo korohereza polisi iperereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com







