Abaturage batuye mu murenge wa Gitoki barishimira kuvoma amazi meza bahawe nyuma y’igihe kinini bakoresha amazi mabi bavomaga mu gishanga.
Abaturage batuye mu Gitoki muri Werurwe 2020 bari bari babwiye Bwiza.com ko bahangayikijwe no kutagira amazi meza. Ubu nyuma yo kuyagezwaho, barashimira ubuyobozi bw’akarere bwumvise gutakamba kwabo.
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Gatsibo-Gitoki-Bahangayikishijwe-no-kubura-amazi-muri-ibi-bihe-byo-kwirinda
Manishimwe Dinah, umuturage utuye mu kagari ka Nyamirama yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bwaduhaye aya mazi. Amazi twakoreshaga mbere yari amazi mabi kuko twayavomaga aha hepfo mu gishanga. Twakoreshaga ayo mazi ari mabi kuko bayashoragamo inka, ababa bayitumyemo, tukayavoma yanduye cyane.”
Manishimwe akomeza avuga ko ayo mazi yanduye yabateraga indwara ziterwa n’umwanda ndetse agashimira ubuyobozi. Ati:”Tutarabona aya mazi twarwaraga indwara nk’Impiswi, Macinya na Korera.Turabashimira cyane kuko barayatwegereje, turuhuka ingendo twakoraga tukananirwa cyangwa tukayagura aduhenze.”
Musengimana Mediatrice na we agira ati: “Ubu twabonye amazi meza. Mbere twayavomaga kure cyane, ku buryo udashoboye kujya kuyavoma kure yavomaga amazi yo mu gishanga, kuko woherezaga umwana kuvoma akajyayo atishimye. Turashimira abayobozi bacu ko batujejeho aya mazi.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko buteganya kugeza amazi meza ku baturage bose bayakeneye. Sekanyange Jean Leonard, umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu yavuze ko ibikorwa byo gukeza amazi ku baturage bizakomeza.
Visi Meya Sekanyange ati: “Ubu amazi tumaze kuyageza ku baturage bacu ku kigero cya 74% ,turacyafite abandi bagera 26% bagikeneye amazi. Ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage bacu, ubu hari umuyoboro wa Byimana uzatuma abatuye Kiramuruzi na Kiziguro babona amazi ndetse duteganya gutunganya amazi mu kiyaga cya Muhazi ku buryo tuzaba dufite amazi ahagije ndetse dushobora no guha uturere twa Nyagatare na Kayonza.”
Mu karere ka Gatsibo, abaturage bakoresha amazi meza bagera kuri 74%. Umuyoboro wa Minago ugeza amazi meza ku baturage 27.500 batuye imirenge ya Gitoki, Remera, Rugarama na Kabarore. Uyu muyoboro watwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 1 na miriyoni 900. Amavomero ari kuri uwo muyoboro ni 72, hakaba hari ibigega 19.



