Ntagendeye kuba ari umugabo wanjye, ni we myugariro wa mbere ku Isi_Shakira ashimagiza Pique

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Shakira Isabel Mebarak Ripoll uzwi mu muziki nka ‘Shakira’, yavuze imyato umugabo we Gerard Pique nyuma yo kwitwara neza mu mukino FC Barcelona akinira yanyagiyemo Real Madrid.

Mu ijoro ry’ejo ku Cyumweru ni bwo Ikipe ya FC Barcelone ni bwo yanyagiye Real Madrid ibitego 4-0, mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ya Espagne.

Ibitego bibiri by’umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang, icy’umunya-Uruguay Ronald Araujo ndetse n’icy’umunya-Espagne Ferran Torres ni byo byafashije Barça gukura amanota atatu i Santiago Bernabeu.

Shakira ni umwe mu mbaga y’abatuye Isi bakurikiranye uyu mukino w’akataraboneka.

Uyu muririmbyi abinyujije kuri Twitter ye, yavuze imyato umugabo we ashimangira ko ari we myugariro wa mbere ku Isi.

Ati: “Gerard ntabwo azanyemerera ko mvugira ibi bintu mu ruhame. Ariko kubw’ubutwari bwe bwonyine ashobora gukina atya, agatsinda imvune yose, kandi buri gihe agatanga byose afite.”

“Si ku bwo ari umugabo wanjye, ariko ni we myugariro mwiza kurusha abandi ku Isi. Narabivuze.”

Gerard Pique ni umwe muri ba myugariro kuri ubu bahagaze neza, dore ko mu mukino wo mu ijoro ryakeye yahawe amanota 9/10.

Ibirenze ibyo ni umwe muri ba myugariro bamaze gucengwa gake kuva Xavi Hernandez yafata FC Barcelona.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *