Umugabo witwa Innocent Njebarikanuye ucuruza inka wo mu gace ka Mahonda, muri Komini n’Intara ya Gitega, mu ijoro ryo kuwa Mbere ushize, itariki 21 Werurwe yishwe arashwe n’abantu bitwaje intwaro.
Aba bantu bitwaje imbunda bishe uyu mucuruzi w’inka bamusanze iwe nk’uko byemejwe n’abaturanyi be.
“Agatsiko k’abagizi ba nabi bitwaje intwaro binjiye mu rugo iwe. Baramurasa ahita apfa,” uyu ni umwe mu batangabuhamya wavuganye na SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru.
Aya makuru yaje kwemezwa na Bernard Nzisabira uyobora Umudugudu wa Mahonda, wamenyesheje ko abo bagizi ba nabi batwaye amafaranga atavuzwe umubare na telephone zigendanwa.
Hagati aho, umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri iki gitero yatawe muri yombi na polisi muri ako gace, akaba afungiwe muri kasho ya polisi ya Gitega, mu murwa mukuru.


