Myugariro w’iburyo wa Arsenal, Héctor Bellerín, asanga ari ivangura rishingiye ku ruhu ndetse no kudashyira mu gaciro kuba intambara y’u Burusiya na Ukraine ishishikaje cyane Isi kurusha izindi zabayeho.
Mu kwezi gushije ni bwo Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangije intambara kuri Ukraine ayishinja kubangamira umutekano w’igihugu cye no kugaragaza imyitwarire nk’iy’aba-Nazi.
Ni intambara yamaganwe cyane n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse bigera no mu mupira w’amaguru.
Cyakora Bellerin kuri ubu ukina nk’intizanyo ya Arsenal muri Real Betis y’iwabo muri Espagne, asanga intambara yo muri Ukraine idakwiye guhabwa agaciro mu gihe hari izabaye mu bihugu bitandukanye zagiye zirenzwa ingohe.
Yabwiye Marca ati: “Mbona bidakwiriye kuba dushishikajwe n’iyi ntambara, nyamara hari izindi tutigeze twitaho mu buryo bukwiye.”
“Ntabwo mbizi, wenda wabona ari uko ishobora kutugiraho ingaruka mu buryo bukomeye mu by’ubukungu cyangwa se igatera ikibazo cy’impunzi, gusa intambara yo muri Palestine yakomeje gucecekwa, nta muntu wigeze uyivugaho.”
Yakomeje agira ati: “[Intambara] ziraba muri Palestine, Yemen, Iraq n’ahandi, none ubu turi gufata icyemezo niba u Burusiya buzakina igikombe cy’Isi cyangwa butazagikina.”
“Mukurangiza ibi , byakabaye ari ibintu byakozwe mu myaka myinshi ishize. Ni no kudaha agaciro abandi batakarije ubuzima mu ntambara zabayeho, ahubwo tukibanda kuri aba bari hafi yacu.”
Hector Bellerin yaje muri Arsenal avuye muri FC Barcelona y’abato mu mwaka 2011. Yakiniye Arsenal imikino 239 mbere yo kumutiza muri Real Betis mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.
Iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Seville amaze kuyikinira imikino 27, ikaba iri ku mwanya wa gatanu by’agateganyo muri shampiyona ya Espagne.

10 Responses
Kuki dushishikajwe n’iyi ntambara kurusha izindi zabayeho?_Myugariro wa Arsenal ku ntambara yo muri Ukraine
ibyo hector bellerin avuga nibyo peee.izindi ntambara zose harimo nizo tutamenya gusa sinzi impamvu iyi yaba ikibazo kubatuye isi Bose.ubundi niba OTAN ishakira imibereho myiza yabatuye isi no gutabarana buriya iriya ntambara niyo yatumye ijyaho.gsa birababaje kubona abo tuzi bazi ubwenge bakora ibintu bidafatika ngo barakina politike zabo zuzuye kwikunda

Nanjye nibaza impamvu Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda yarabaye isi yose irebera,muri Ribya n’ahandi none iyi yo nkaba mbona yitweho cyanee!!!???

Kuki abanyaburayi n’amarika bagaragaza urwango bafitiye uburusiya,ntibumve ko baba abahuza .icyo bashyize imbere niintambara n’ibihano gusa.

Nibyo ariko tugomba kureba ese intambara ninziza birumvikana nimbi intambara irasenya ntiyubaka izo zose bellerin ashaka ko bibuka nazo zabaye mbi ubwo rero ukobyagenda kose ifite ukuri niwe uzatsinda