Ikipe ya Real Madrid ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne irateganya kugurisha abakinnyi bayo batatu: Eden Hazard, Luka Jovic na Mariano Diaz muri iyi mpeshyi kugira ngo ibashe kuzana rutahizamu wa PSG Kylian Mbappé n’uwa Borussia Dortmund, Erling Haaland.
Real Madrid yakomeje kuvugwaho ko ishaka rutahizamu wa PSG, umufaransa Kylian Mbappe, ndetse ngo ntirakura amaso no kuri Erling Haaland, gusa Mbappé we akaba yaza amasezerano ye arangiye, mu gihe Haaland ikipe yamushaka igomba kwishyura nibura miliyoni 63 z’amayero akubiye mu masezerano afitanye na Borrusia Dortumund.
Real Madrid irashaka kugurisha Hazard ihemba amayero agera kuri miliyoni 30 ku mwaka, Jovic agera kuri miliyoni 16 na Mariano uhembwa abarirwa agera kuri miliyoni 14, gusa ngo ntabwo byoroshye kuko Eden Hazard adashaka kuva muri iyi kipe mbere y’uko amasezerano ye afite arangira mu mwaka 2024 nk’uko ikinyamakuru Marca dukesha iyi nkuru gikomeza kibivuga.
Hazard kandi ubu yongeye kugira ikibazo cy’imvune ku buryo biteganyijwe ko atazakina umukino wa kimwe cya kane mu mikino ya UEFA Champions League, aho Real Madrid izakina na Chelsea yahozemo. Gusa Jovic we yagaragaje ubushake bwo kuba yakwemera gutizwa mu gihe Mariano yanze kuva i Madrid inshuro nyinsi.


