Abaturage batuye mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma, barasaba Leta kubafasha kubona icyombo (ubwato buto) gishya kibafasha koroshya ubuhahirarane hagati yabo n’akarere ka Rwamagana n’umujyi wa Kigali kuko icyo basanganwe gishaje.
Icyombo cyifashishwa mu guhuza mu gutwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Mugesera kiri hagati y’uturere twa Ngoma na Rwamagana.
Abaturage bavuga ko iki cyombo gishaje ari cyo cyabafashaga koroshya ingendo bakora ahanini bageza umusaruro wabo ku masoko, bagasaba ko bahabwa ikindi gishya kugira ngo boroherwa n’ingendo.
Bizumuremyi Elisa avuga ko bahawe icyombo cya kabiri byafasha abahinzi kugurisha umusaruro ku isoko badahenzwe. Ati: “Icyombo dufite gikunze gupfa, iyo cyapfuye biratugora kwambuka tujya muri Rwamagana hak urya kuko ni ho tujyana umusaruro. Iciyo icyombo iyo nta kibazo gifite biradufasha kuko tugurisha ibyo twejeje mu isoko rya Karenge kubera ko Abanyakigali ni bo batanga amafaranga menshi iyo batugurira ibyo duhinga.”
Bizumuremyi akomeza avuga ko bifuza guhabwa icyombo cya kabiri. Ati: “Twebwe dusaba ko mwadukorera ubuvugizi bakaduha ikindi cyombo kugira ngo bitworohere gukora ingendo kuko igihe gikunze gupfa kandi n’iyo ari kuzima, na bwo usanga abagikeneye ari benshi.”
Kankundiye Epiphanie utuye mu kagari ka Nyange avuga ko bakeneye icyombo cyunganira icyo basanganwe.
Agira ati: “Icyombo kiradufasha cyane ariko iyo cyapfuye nta modoka iba ikibasha kugera hano iciye mu mazi kuko ari cyo nzira ya bugufi. Mu minsi yashize cyigeze gupfa, bigora abaturage gukora ingendo ndetse imodoka zitugurira umusaruro ntabwo nazo zibasha kutugeraho zinyuze mu mazi.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko burimo gushaka umuti urambye ku buryo gutwara abantu n’ibintu mu nzira z’amazi binozwa nk’uko byemezwa na Nyiridandi Mapambano Cyriaque, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngoma.
Agira ati: “Kiriya cyombo gifite akamaro ku baturage ba Ngoma na Rwamagana kuko gifite ubushobozi bwo gutwara imodoka enye zipakiye. Ni igikoresho gifite ubushobozi bwo gutwara abantu n’ibintu mu mazi. Igihe gishize cyari cyarapfuye ariko hagiye habaho kugikora twari twagihaye koperative ariko bidakunze tugiha umushoramari ku nyungu z’abaturage. Ubu icyombo cyarakozwe ariko hari ibikiburamo baracyarimo kukigerageza, rwiyemezamirimo nakimurika azakimurikana n’ubwishingizi ku buryo ingendo zizakorwa neza hari n’ubwishingizi.
Icyombo gifasha abaturage mu ngendo mu kiyaga cya Mugesera kimaze imyaka irenga 30 gitwara abantu n’ibintu.


