Sudani y’Epfo: Zongeye kubyara amahari hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar

Sangiza iyi nkuru

Umwuka mubi biravugwa ko wongeye gututumba hagati ya Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Visi-Perezida we wa mbere, Riek Machar.

The East African ivuga ko aba bagabo bombi ntibavuga rumwe ku cyifuzo cya Machar cy’uko abahoze ari inyeshyamba ze bakwinjizwa mu gisirikare gishya cy’umwuga cya Sudani y’Epfo, bakakigiramo uruhare rungana na 50%.

Riek Machar ashinja mukeba we Kiir kuba mu ijoro ryo ku Cyumweru yarohereje mu gace atuyemo ibimodoka by’intambara byuzuye abasirikare bakagota imihanda yose yerekeza iwe.

Avuga ko abaturage bo muri kariya gace bagerageje guhungira iwe basubizwaga inyuma n’abo basirikare.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere Riek Machar yatangaje ko abo basirikare “bahavanwe saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo ku wa 28 Werurwe. Nta bisobanuro byatanzwe by’ibyatumye ibyo bibaho.”

Machar akomeje kuzamura ibi birego byose, mu gihe ishyaka rye rya Sudan People’s Liberation Movement-In Opposition (SPLM-IO) riheruka kwanga kujya mu rwego rw’umutekano rw’amasezerano y’amahoro.

Iri shyaka ryafashe iki cyemezo mu gihe ryari rimaze igihe ritanga intabaza ku makimbirane n’imvururu zikomeje kwiyongera mu duce twa Upper Nile and Unity states. Rivuga ko izi mvururu zagize ingaruka ku duce rigenzura ndetse no ku baturage b’inzirakarengane.

Umuryango w’Abibumbye nyuma y’uko ishyaka rya Machar rifashe kiriya cyemezo wavuze ko ari “icyemezo giteye ubwoba”.

Hari andi makuru avuga ko mu minsi ishize Perezida Salva Kiir yari yemeye gukora impinduka mu myanya irimo uw’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo, uw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Sudani y’Epfo ndetse n’uw’Umugaba Mukuru wa Kabiri wungirije.

Ni imyanya uko ari itatu yari yemeye guha amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe mu rwego rwo kubaka inzego z’umutekano zihuriweho.

Ishyaka rya Riek Machar ryari ryagenewe imyanya ibiri hanyuma irindi ryitwa South Sudan Opposition Alliance (SSOA) rigatwara umwe, gusa Machar abitera utwatsi avuga ko atabanje kugishwa inama na Guverinoma.

Ntibiramenyekana niba izi ari zo mpamvu zatumye Ingabo za Sudani y’Epfo zoherezwa mu gace Riek Machar atuyemo.

Uyu mugabo yavuze ko kohereza ziriya ngabo hafi y’iwe byateye “igihunga n’ubwoba abaturanyi be, abatuye i Juba ndetse n’igihugu cyose.”

Yunzemo ko kohereza Ingabo hafi y’iwe ari “ubushotoranyi bwibutsa ibyabaye muri 2013 no muri 2016.”

Tariki ya 15 Ukuboza 2013 amakimbirane ashingiye kuri Politiki hagati ya Salva Kiir na Riek Machar yashoye Sudani y’Epfo mu ntambara ya gisivile yamaze imyaka ibiri, irangira muri 2015 ubwo bombi basinyanaga amasezerano y’amahoro.

Icyo gihe Umuryango Mpuzamahanga washyize to gitutu kuri Kiir umusaba gusaranganya ubutegetsi na Machar, birangira amugize Visi-Perezida we.

Muri Nyakanga 2016 ubwo Salva Kiir yari yahuriye na Riek Machar mu nama yaberaga mu ngoro ye, abarinzi b’aba bombi barwanye intambara y’amaraso yaguyemo abatari bake.

Ni intambara nyuma yaje no gukwira umujyi wa Juba kuko ingabo za Salva Kiir zahise zitangira guhiga bukware buri wese ufite aho yari ahuriye na Riek Machar.

Uyu mugabo abifashijwemo n’abadipolomate ndetse na bamwe mu ngabo zari inkoramutima ze, yashoboye gucika ava i Juba ahungira muri Congo Kinshasa.

Amakuru avuga ko kuva Riek Machar abaye Visi-Perezida wa Sudani y’Epfo Perezida Salva Kiir atigeze amwizera na rimwe kubera umubano afitanye n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Kuri ubu hari impungenge z’uko umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’aba bagabo bombi ushobora kongera gushora Sudani y’Epfo nanone mu ntambara.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Sudani y’Epfo: Zongeye kubyara amahari hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar
    Ariko abana b’africa twabaye iki Riaki mashari nawe Sarivakiri mumenye yuko south sudani ari inzu yanyu kandi iyonzu yanyu harimo bato banyu abana banyu abagore banyu nindi miryango muzi ntavuze mumenye yuko nimuyishiramo umuriro uzotsa abanyu umururu nuwiki mwibuke yuko umusi umwe muzagenda mwese south sudani muzayisigahe?mube nka NERISONI MANDERA WA SOUTI AFRICA muzasige amazina meza.

  2. Sudani y’Epfo: Zongeye kubyara amahari hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar
    Ariko abana b’africa twabaye iki Riaki mashari nawe Sarivakiri mumenye yuko south sudani ari inzu yanyu kandi iyonzu yanyu harimo bato banyu abana banyu abagore banyu nindi miryango muzi ntavuze mumenye yuko nimuyishiramo umuriro uzotsa abanyu umururu nuwiki mwibuke yuko umusi umwe muzagenda mwese south sudani muzayisigahe?mube nka NERISONI MANDERA WA SOUTI AFRICA muzasige amazina meza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *