Van Gaal yagiriye inama Erik ten Hag yo kutajya gutoza Manchester United

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Buholandi, Louis Van Gaal, yagiriye inama Erik ten Hag yo kureka kujya gutoza ikipe ya Manchester United, kuko abona ari ikipe y’ubucuruzi kuruta kuba ikipe y’umupira w’amaguru.

Van Gaal w’imyaka 70 y’amavuko, yatoje Manchester United hagati ya 2014 na 2016 gusa aza gutandukana na yo kubera umusaruro mubi.

Iyi kipe yo mu Bwongereza kuri ubu amakuru avuga ko Umuholandi Erik ten Hag utoza Ajax Amsterdam ari we ushobora kujya kuyitoza, akayisimburamo Umudage Ralf Rangnick uri kuyisozamo amasezerano ye y’agateganyo.

Bijyanye n’ubunararibonye Van Gaal wahesheje Manchester United igikombe cya FA Cup mbere yo gutandukana na yo ayifitemo, yagiriye uriya mutoza mwene wabo inama yo kutihutira kuyijyamo.

Daily Mail yasubiyemo amagambo ye iti: “Erik Ten Hag ni umutoza mwiza, yemwe ni na byiza kuri Manchsete United. Gusa Manchester United ni ikipe y’ubucuruzi. Ntabwo ngiye kumugira inama, ariko agomba guhitamo ikipe y’umupira w’amaguru, aho guhitamo ikipe y’ubucuruzi.”

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza biheruka kwandika ko Ten yamaze gushimwa na Man United nyuma yo gutsinda ikizamini cyo kuvuga icyongereza.

Cyakora cyo ngo iyi kipe iracyategereje no gusuzuma abazaba bagize staff Technique ye mbere yo kubaha akazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *