Ibihugu bya mbere muri Afurika bitunze amabuye y’agaciro menshi

Sangiza iyi nkuru

Umugabane wa Afurika ni umugabane ukungahaye ku mabuye y’agaciro, aho bigira aha hantu hamwe mu hantu hakungahaye ku mutungo kamere ku Isi.

Ibi bihugu bya Afurika nibyo bitunze amabuye y’agaciro menshi kurusha ibindi nk’uko tubikesha AfrikMag.

Botswana – Diamants

Botswana itunze 35% bya diyama yo muri Afurika, inyinshi muri zo zikaba zifite ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro, kandi nicyo cya mbere gicukura diyama nyinshi ku Isi. Nubwo iki gihugu gitunze andi mabuye y’agaciro, harimo umuringa, zahabu, nikel na soude, diyama ikomeza kuba uruganda rw’ingezi rwa Botswana kandi ikagira uruhare runini mu musaruro mbumbe w’imbere mu gihugu.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo – Diamants, Cuivre

Bivugwa ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite ibirombe bya by’amabuye y’agaciro bitarakorwaho bifite agaciro ka miliyari 24,000 z’Amadolari, ariko ikomeza kuba kimwe mu bihugu bicukura diamants nyinshi ku Isi ingana na 34% na Cuivre ingana na 13% ya Afurika. Nyamara, iki gihugu gikomeza kwibasirwa n’ibibazo bya ruswa, ubugizi bwa nabi byatumye gihagarika ubucukuzi bwinshi bw’amabuye y’agaciro mu rwego rwo guhagarika ibikorwa bitemewe n’amategeko.

Afurika y’Epfo – Diamants, Zahabu, Aluminium, Cuivre, Platine, Charbon

Afurika y’Epfo yahoze ari igihugu cya mbere gikize muri Afurika, igice kinini bitewe n’uruganda rwacyo rw’amabuye y’agaciro. Mu gihe zahabu na diamants ari bigize igice kinini cy’inyungu zituruka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ivumburwa ry’ubundi bwoko bwinshi bw’amabuye y’agaciro ryatumye igihugu kibona ahantu hatandukanye ho gushora imari. Afurika y’Epfo ni nacyo gihugu cya mbere ku Isi kigira chrome, manganese, platine, vanadium na vermiculite, kandi ni iya kabiri mu kugira ilménite, palladium, rutile na zirconium byinshi.

Tanzania – Zahabu

Nubwo ari iya kane mu gucukura zahabu nyinshi muri Afurika, Tanzania ikura gusa 3% by’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Mu myaka iri imbere iyi mibare ishobora kuzamuka bitewe n’uko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruzagenda rutera imbere.

Namibia – Uranium

Namibia ifite amabuye y’agaciro atandukanye kandi 46% bya Uranium y’iki gihugu bigira uruhare rungana na ¼ cy’ibyo igihugu cyinjiza buri mwaka.

Mozambique – Aluminium

Nubwo uruganda rw’amabuye y’agaciro ruhagarariye 1,5% by’ubukungu bw’igihugu, uru rwego rwitezweho gutera imbere ho 10% mu myaka iri imbere binyuze mu gucukura charbon na gaz. Kugeza ubu ariko, Mozambique iracyari imwe mu bihugu bitunze aluminium nyinshi, aho yihariye 32% by’iboneka muri Afurika.

Zambia – Cuivre

Zambia itunze hagati ya 67 na 77% bya cuivre ya Afurika, ikaba ari yo ya mbere na kure muri Afurika. Cuicre ikunze gukoreshwa mu ruganda rw’ubwubatsi bw’inzu cyane mu ntsinga z’amashanyarazi kandi ikoreshwa cyane mu gukora ibikoresho byo mu gikoni.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibihugu bya mbere muri Afurika bitunze amabuye y’agaciro menshi
    Urwanda ruza ku wuhe mwanya?

  2. Ibihugu bya mbere muri Afurika bitunze amabuye y’agaciro menshi
    Urwanda ruza ku wuhe mwanya?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *