pm.jpg

PM Ngirente yasobanuriye amahanga uko u Rwanda ruhamya intego nkuru y’imibereho myiza y’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yasobanuriye amahanga uburyo guverinoma irimo guhamya intego nyamukuru yihaye yo kugeza abaturage ku mibereho myiza, nk’imwe mu zikubiye mu z’iterambere rirambye, SDGs.

Ibi bisobanuro bikubiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’abahagarariye za guverinoma zitandukanye ku Isi, yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye Umuryango w’Abibumbye wihaye, UN 2030 Agenda, iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko yo “kongera kwiyubaka nyuma y’icyorezo cya Covid-19, hashyirwa mu bikorwa intego zose za SDGs” uko zikubiye muri UN 2030 Agenda.

Dr Ngirente yagize ati: “Intego z’igihe kirekire igihugu cyacu cyihaye zirimo imibereho myiza cyane y’abaturage nk’uko bikubiye muri Agenda 2030. Intego za SDGs zose zashyizwe muri gahunda z’iterambere ry’igihugu cyacu, binyuze mu cyerekezo kirekire cya 2050, gahunda yya 2017-2024 yo kwihutisha iterambere, NST, na SSPs.”

Umukuru wa Guverinoma yasangije abitabiriye iyi nama uburyo u Rwanda rukomeje gushobora kwigobotora ingaruka mbi za Covid-19, rwerekeza ku ntego zikubiye muri UN 2030 Agenda rwiyemeje gushyira mu bikorwa.

Muri gahunda zo kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka na Covid-19 zashyizweho, Dr Ngirente yavuze ikigega nzahurabukungu, ERF (Economic Recovery Fund) gifasha inzego z’ubukungu by’umwihariko urw’ubucuruzi n’inganda.

Hari kandi kwihutisha igikorwa cyo gukingira iki cyorezo, aho kugeza ubu abafite imyaka 18 kuzamura bamaze gukingirwa ku kigero cya 60%. Ibi byakozwe kugira ngo ibikorwa bizamura urwego rw’ubukungu bikomeze nta nkomyi.

Yavuze ko izi gahunda nzahurabukungu zatumye ubukungu bw’igihugu buzamuka ku rugero rwiza mu mwaka ushize, kandi hari icyizere cy’uko no muri uyu mwaka buzazamuka. Ati: “U Rwanda ruragaragaza ibimenyetso bitanga icyizere by’izahuka ry’ubukungu, aho mu mwaka w’2021 bwazamutse ku 10.9%, kandi byitezwe ko bushobora kuzamuka kuri 7.2% mu 2022.”

Iyi nama ibaye ku nshuro ya munani isanzwe initabirwa n’abahanga mu nzego zitandukanye n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga by’umwihariko itera inkunga gahunda z’iterambere ry’ubukungu.
pm.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *