francis.jpg

Papa Francis yasabye Perezida Ndayishimiye ko hakorwa iperereza ku rupfu rw’uwari intumwa ya Papa Paul II

Sangiza iyi nkuru

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yasabye Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ko hakorwa iperereza ryihuse ku rupfu rw’uwari intumwa ya Papa John Paul II, Musenyeri Michel Courtney wishwe mu Kuboza 2003.

Papa Francis yabimenyesheje Perezida Ndayishimiye ubwo bahuriraga i Vatican muri iki cyumweru, mu ruzinduko uyu Mukuru w’Igihugu yamazeyo hafi icyumweru. Yamusabye kandi ko byakorwa, ibyavuyemo bikazamenyekana mbere y’uko hibukwa imyaka 20 amaze yishwe.

Nk’uko VOA yabitangaje, Perezida Ndayishimiye yasezeranyije Papa Francis ko iperereza rigiye gukorwa kandi rikihutishwa, kugira ngo hamenyekane bidatinze abagize uruhare mu rupfu rwa Musenyeri Courtney.

Musenyeri Courtney, umunya-Ireland wari ufite imyaka 58 y’amavuko, yiciwe mu gico cy’abarwanyi bari bahanganye n’ingabo za Leta, mu ntambara yabaga mu Burundi muri uwo mwaka.

Ni umwe mu basabaga ko iyi ntambara yahagarara, impande zari zihanganye zikajya mu biganiro by’amahoro.
francis.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *