Ikigo cy’Iterambere cy’u Bufaransa (AFD) cyongeye gufungura ibiro mu Rwanda nyuma y’imyaka 28 kubera umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wari warangiritse kubera Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ku wa kane tariki ya 3 Werurwe, Umuyobozi mukuru wa AFD, Rémi Rioux, yafunguye ibiro bishya by’ikigo i Kigali, imbere ya Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe igenamigambi ry’ubukungu, bityo yemeza ko AFD yasabye kugaruka mu rw’imisozi igihumbi.
Kuva mu 2019 kugeza kuri uyu wa kane, itariki 31 werurwe, Umuyobozi wa AFD yari ageze mu Rwanda inshuro enye.
Ubwo yafunguraga ibiro byayo, AFD yanasinyanye n’inzego nyinshi zishinzwe iterambere mu Rwanda.
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wongeye kuzanzahuka vuba aha bitewe n’ubushake bwa Perezida Emmanuel Macron wanasuye u Rwanda muri Gicurasi umwaka ushize.
Macron mu ijambo yavugiye i Kigali yasabye imbabazi abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igihugu cye cyashinjwe kugiramo uruhare.



2 Responses
Ikigo cy’iterambere cy’u Bufaransa cyongeye gufungura ibiro mu Rwanda nyuma y’imyaka hafi 30
Nifuje kubasaba ese nkurubyiruko rudafite akazi ntacyo mwarufasha murakoze 0781946596
Ikigo cy’iterambere cy’u Bufaransa cyongeye gufungura ibiro mu Rwanda nyuma y’imyaka hafi 30
Nifuje kubasaba ese nkurubyiruko rudafite akazi ntacyo mwarufasha murakoze 0781946596