Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yitezwe i Kingston mu murwa mukuru wa Jamaica, mu ruzinduko rw’akazi agomba kugirira muri iki gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes.
Ntiharamenyekana itariki Umukuru w’Igihugu azagendereraho kiriya gihugu, gusa byitezwe ko ari mu cyumweru gitaha nk’uko Taarifa yabitangaje.
Iki gitangazamakuru cyanditse ko uwagihaye amakuru yizewe ukora mu biro by’Umukuru w’Igihugu yakibwiye ko ubwo Perezida Kagame azaba ari muri Jamaica, azageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.
Ni ku nshuro ya mbere Perezida Paul Kagame azaba asuye Jamaica, igihugu gituwe n’ababarirwa muri miliyoni 3.
Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu muri Jamaica rugiye kuza rwiyongera ku zo aheruka kugurira muri Maurtanie, Jordan na Masiri. Ni uruzinduko cyo kimwe n’izarubanjirije rwitezweho kwagura umubano ndetse n’ubufatanye hagati ya Kigali na Kingston.
Jamaica ifatwa nk’igihugu cya kane gikomeye mu birwa bya Caraïbes, ituwe ahanini n’abirabura bafite inkomoko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, gusa inatuwe n’abandi bantu bafite inkomoko i Burayi, mu Bushinwa, mu Buhinde ndetse na ba kavukire bake.
Iki gihugu gisanzwe gifite za diaspora zikomeye mu bihugu bya Canada, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ubwo iki gihugu ari gito mu buso (ifite Kilometero kare 10,992), gifatwa nk’umubyeyi w’imico itandukanye irimo nk’idini ya Rastafarian, injyana ya Reggae iri mu zikunzwe cyane mu muziki ndetse n’imikino itandukanye yamamaye ku Isi.
Intumwa ihoraho y’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Amb. Gatete Claver ni na we uhagarariye u Rwanda muri Jamaica.



2 Responses
Perezida Paul Kagame yitezwe kugirira uruzinduko rwe rwa mbere i Kingston
Ndashak iyomodok
Nayibonagute
Perezida Paul Kagame yitezwe kugirira uruzinduko rwe rwa mbere i Kingston
Ndashak iyomodok
Nayibonagute