Tombola yerekana uko amakipe azaba yesurana mu matsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2022, yasize Ikipe y’Igihugu y’u Budage yisanze hamwe na Espagne,Ghana na Portugal ya Cristiano Ronaldo bisanga hamwe na Uruguay ya Luis Suarez.
Ni tombola yabereye i Doha muri Qatar, igihugu kigomba kwakira iyi mikino.
Igikombe cy’Isi cya 2022 kizatangira ku wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo, ikipe izacyegukana imenyekane ku Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022.
Amakipe y’ibihugu 32 ni yo azaba yishakamo isimbura u Bufaransa bwatwaye icyo muri 2018 cyabereye mu Burusiya.
Aba Bafaransa bisanze mu tsinda D ririmo Denmark, Tunisia ndetse n’ikipe izarokoka hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Australia.
Portugal ya Cristiano Ronaldo yisanze mu tsinda H ririmo Uruguay ya Luis Suarez, Ghana ya Andre Ayew na Koreya y’Epfo ya Heung-Min Son.
Ghana na Portugal zari mu itsinda rimwe mu gikombe cy’Isi cya 2018 n’icya 2014, mu gihe mu cya 2010 Uruguay yasezereye Ghana mu buryo butunguranye ubwo bari bahuriye muri 1/8 cy’irangiza.
Uyu mukino wibukirwa ku kuba Suarez yarakujemo amaboko umupira washoboraga kuvamo igitego cya Ghana, Asamoah Gyan ateye penaliti arayihusha. Uruguay icyo gihe yasezereye Ghana kuri za Penaliti.
Mu gikombe cy’Isi cya 2018 Portugal yo yahuriye muri 1/8 cy’irangiza na Uruguay, iyisezerera ku bitego 2-1 byombi yatsindiwe na Edison Cavani.
Ibi biri mu bizakomeza iri tsinda.
Ikipe y’Igihugu ya Argentina ya Lionel Messi yo yisanze mu itsinda C ririmo Arabie Saoudite, Mexique na Pologne.
Itsinda rifatwa nk’iry’urupfu ni irya Espagne yisanze mu rya E ririmo u Budage, u Buyapani n’ikipe izarokoka hagati ya Nouvelle Zealand na Costa Rica.
Espagne ni yo yatwaye Igikombe cy’Isi cya 2010 isezereye u Budage muri 1/2 cy’irangiza, nyuma y’imyaka ine na bwo bwegukana icyo muri 2014 butsinze Argentine ku mukino wa nyuma.
Uko Tombola yose yagenze



