Abakunzi b’agatama barabogoza nyuma y’aho BRALIRWA izamuriye ibiciro

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’iki cyumweru kirangiye, nibwo uruganda rwa BRALIRWA rwazamuye ibiciro bya bimwe mu binyobwa byayo bisembuye, ku buryo ubu mu kabari gasanzwe icupa ryiyongereyeho amafaranga 100. Abamenyereye ibyo binyobwa ubu barabogoza, ababicuruza bacitse intege zo kubirangura, hari n’abavuga ko bagiye kwiyegurira ibya Skol cyangwa se za kambuca.
Ubu icupa rya primus iriringaniye (Nolesi) ryavuye kuri 500 iba 600, inini kuri yo ni 800 yari 700. Legend yari 500 ubu ni 600, Turbo nto yabaye 500 yari 400, naho inini yavuye kuri 600 iba 700. Amstel nayo yavuye kuri 700 iba 800. Miitzig nto n’inini ntizahindutse, kimwe na Heinken na Fanta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byakanze bamwe mu bakunzi b’ibi binyobwa. Umukecuru w’imyaka nka 70 wikundira Primus, utuye mu Kiyovu, asanze bongeyeho ijana ashaka gusubirayo, kuko yari yitwaje 700 gusa. Ku bw’amahirwe nyir’akabari amubwiye ko azaba arizana. Mukecuru ati “ngiye kuzivaho ibi sinabishobora, cyangwa nigire kuri Skol 5”.
Abanywaga Amstel bahisemo kunywa Heineken, ngo kuko 800 ntaho ataniye n’igihumbi. Ibi byakomye kandi mu nkokora abacuruzi, bavuga ko bagiye gucuruza ibinyobwa bya Skol na Kambuca(Romathy, Gubwa neza n’izindi). Gusa aba bacuruzi ntibizaborohera, kuko benshi batunze frigo za BRALIRWA.
BRALIRWA, yatangaje ko uhereye mu mwaka wa 2011, igiciro cy’ibinyobwa byayo kitigeze gihinduka, nyamara ikiguzi cy’ibyakoreshwaga mu kwenga inzoga cyo cyakomeje kuzamuka umunsi ku wundi. Ivuga ko byari ngombwa cyane ko umusaruro w’ibyo binjiza uzamuka mu rwego rwo kwirengera impinduka zigaragara ku isoko ry’ibyo bahaha.
Mukeba wa BRALIRWA bahurira ku isoko ni BMC yenga Skol. Iyi yo ngo nta gahunda ifite yo kongeza ibiciro, ngo kuko ibikoresho bakenera bitarazamuka. Ushinzwe ubucuruzi bwa Skol mu mujyi wa Kigali, Balinda Richard agira ati “Skol izakomeza kugurishwa uko bisanzwe, ahubwo abacuruzi birinde kuzamura ibiciro by’ibinyobwa byayo”. Uyu mukozi wa BMC akomeza avuga ko badakoresha isukari, ngo kandi akeka ko ariyo yaba yatumye BRALIRWA izamura. Ati “isukari yahoze igura 350 none ubu irengeje 900, twe rero ntayo dukoresha”.
Ku bacuruzi batinya gukonjesha Skol muri Frigo za Bralirwa, avuga ko bitakiri ikibazo cyane. Nta cyizere abaha cyo kuzabona iza Skol, ngo kuko itangwa ry’ibikoresho bya Skol rifite ibyo rigenderaho. Ati “abo tuzasanga babikeneye kandi babikwiye koko bazabihabwa, harimo na Frigo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *