Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda arifuza ko Putin afatwa

Sangiza iyi nkuru

Carla Del Ponte wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’Inkiko mpuzamahanga mpanabyaha zashyiriweho u Rwanda n’icyahoze ari Yougoslavia, yasabye ko hasohorwa impapuro mpuzamhanga zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya.

“Putin ni umunyabyaha by’intambara,” uyu ni Carla Del Ponte avugana n’ikinyamakuru Le Temps cyo mu Busuwisi mu kiganiro cyagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu.

Muri iki kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru cyo mu Busuwisi ngo avuge ku gitabo yenda gusohora, uyu munyamategeko w’Umusuwisikazi wakoze iperereza ku byaha byakorewe mu Rwanda no mu cyahoze ari Yougoslavia, yavuze ko hari ibyaha by’intambara bigaragara birimo gukorerwa muri Ukraine.

Avuga ko by’umwihariko yababajwe n’ikoreshwa ry’imva rusange (zishyingurwamo abantu) mu ntambara yo muri Ukraine, byibutsa amabi y’intambara yo mu cyahoze ari Yougoslavia.

Ati “ Nari nizeye kutazongera kubona imva rusange ukundi…Aba bantu bapfuye bafite ababo babakunda batazi n’ibyababayeho. Ibyo ntibyemewe.”

Nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ivuga, ibindi byaha by’intambara Carla Del Ponte yavuze bikorerwa muri Ukraine ni ibitero bigabwa ku basivili, gusenya inyubako z’abasivili ndetse no gusenya ibiturage byose.

Yashimangiye ko iperereza muri Ukraine ryakoroha cyane kurusha muri Yougoslavia kubera ko igihugu ubwacyo cyasabye iperereza mpuzamahanga.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanaga Mpanabyaha, Karim Khan, ubwe aherutse muri Ukraine mu kwezi gushize.

Carla Del Ponte akavuga ko ICC nibona ibimenyetso by’ibyaha by’intambara “ Ugomba kuzamuka ubuyobozi bw’ingabo kugeza ugeze ku bafashe ibyemezo.”
Yavuze ko bizanashoboka kuzana Putin mu kubazwa.

“Ntimugomba guhagarara, mukomeze iperereza. Ubwo iperereza kuri Slobodan Milosevic ryatangiraga, yari akiri Perezida wa Serbia. Ni inde wari waratekereje icyo gihe ko umunsi umwe yazaburanishwa? Ntawe,” uyu ni Carla Del Ponte avugana na Blick.

Del Ponte ariko yanavuze ko iperereza ryagombye gukorwa na none ku byaha by’intambara bishobora kuba byarakozwe n’impande zombi, akomoza ku makuru yavuze ko haba hari imfungwa z’Abarusiya zakorewe iyicarubozo n’Ingabo za Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda arifuza ko Putin afatwa
    Nibazako azogenda gufata Abahutu bokuri Habyarimana nabonyene harabo ahohotera .

    Nayo Putin simucezo azohava amutamika kasatani 2 agasangirane na Biden wiwe ya mutoye kugambanira abanyafirika.

  2. Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda arifuza ko Putin afatwa
    Nibazako azogenda gufata Abahutu bokuri Habyarimana nabonyene harabo ahohotera .

    Nayo Putin simucezo azohava amutamika kasatani 2 agasangirane na Biden wiwe ya mutoye kugambanira abanyafirika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *