M23 yagaragaje ubushobozi bucye bw’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru ubuyobozi burasimburwa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gilbert Kabanda, mu nama y’abaminisitiri yagaragaje ubushobozi bucye mu buyobozi bw’ingabo mu karere k’ibikorwa ka Kivu y’Amajyaruguru igihe cy’ibitero bya M23 ku birindiro bya FARDC, kubw’ibyo atangaza ko ubu buyobozi bw’ingabo busimbuwe.

Yavuze ko ibishoboka byose byoherejwe, igice kimwe kugirango bifashe kurangiza ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo ADF/MTM/M23, FDLR n’imitwe yungukira mu gufatanya n’abaturage, ikindi gice kugirango hongerwe ingufu ku mipaka y’iki gice cy’igihugu.

Hagati aho, ibikorwa bya gisirikare bihuriweho hagati ya FARDC n’Igisirikare cya Uganda (UPDF) mu majyaruguru no mu majyepfo ya Ituri birakomeje nk’uko bisanzwe nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.

Muri iyi nama twababwira ko ari bwo hatangajwe ko abasirikare babiri bakuru, Col Alege, wari komanda wa Régiment ya 3409 wari utabaye Régiment ya 3413, na Major Ewayo, Komanda wa Kompanyi ya 34321 ifite ibirindiro muri Chanzu ndetse na Soldat, ari bo biciwe mu bitero bya M23 kuwa 27 na 28 Werurwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. M23 yagaragaje ubushobozi bucye bw’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru ubuyobozi burasimburwa
    Mubyukuri ahaguye col. Na Maj. Ubwo abohasibo ninka 200 mureke kutubesha ngo ni 3 gusa ntibibaho.

  2. M23 yagaragaje ubushobozi bucye bw’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru ubuyobozi burasimburwa
    Mubyukuri ahaguye col. Na Maj. Ubwo abohasibo ninka 200 mureke kutubesha ngo ni 3 gusa ntibibaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *