Abagore bakorera ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Kigabiro ryo mu Karere ka Rwamagana barishimira ikigo mbonezamikurire bahawe cyakemuye ibibazo byo gutakaza umwanya bashakisha abana baburaga mu gihe bahugiye mu bucuruzi.
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Catherine Russell, ku wa 2 Mata 2022 yasuye ibikorerwa mu kigo mbonezamikurire kiri ku isoko rya Kigabiro, ababyeyi bahararera bamushimira inkunga yo kwita ku bana babo, binyujijwe mu muryango ADEPE.
Abagore bacururizaga mu isoko rya Kigabiro bavuga ko ikigo mbonezamikurire cyashyizwe ku isoko ryakemuye ibibazo by’imirire mibi ndetse gutakaza umwanya barimo gushakisha abana babuze kubera kubura aho babasiga bagahitamo kubajyana mu isoko.
Bamporiki Marie Goreth ni umuturage utuye mu kagari ka Sibagire kandi ucururiza mu isoko rya Kigabiro. Avuga ko mbere bahuraga n’imbogamizi zo gucuruza bakabifatanya no kurera abana babuze uwo babasigira.
Bamporiki yagize ati: “Navaga mu rugo nkirirwa ncuruza kandi mfite umwana. Byarambangamiraga cyane kuko nacuruzaga mbifatanya no kwita ku mwana, ugasanga nko kwita ku isuku biragoye bitewe n’uko abakiriya bashoboraga kuba benshi akancika agatoragura imyanda. Tumaze kubona ikigo mbonezamikurire byaradufashije kuko ubu tuzana abana bakiga kandi neza, baragaburirwa ndetse bakabaryamisha bakaruhuka, Tuza kubatwara dutashye bameze neza.”
Bamporiki arakomeza avuga ko kubona ikigo mbonezamikurire byabafasha gucuruza batuje badatakaje umwana wo gushakisha abana baburiraga mu isoko. Ati: “Ikigo mbonezamikurire kitaratangira, wasangaga abana bacu baducika bakaburira mu isoko. Nkanjye hari umunsi umwana yancitse ndamubura, nirirwa muhiga nza gusanga hari umucuruzi mugenzi wamumpishe. Nagiye kumubona nahangayitse kandi na bagenzi banjye babikubwira byababagaho. Ikigo baduhaye ni igisubizo kuri twebwe badafite ubushobozi bwo kwishyura abakozi barera abana.”
Mukanyandwi Beatrice avuga ko gucuruza batabangamiwe no kubifatanya no kurera abana babyitezeho impinduka ku mibereho y’imiryango yabo. Ati: “Gucuruza tubifatanyije no kwita ku bana byatumaga tutabasha kubona inyungu ihagije. Wasangaga ujya guha umukiriya imari mu kanya gato, umwana akaba ararize, uwaguraga agahitamo kukugurira udafite umwana. Byaratugoraga gucuruza turimo no kurera abana, byadindizaga imikorere yacu. Dufite icyizere cyo gucuruza tutabangamiwe, tugateza imbere imiryango yacu.”
Rucamumihigo Grégoire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda wita ku iterambere ry’abaturage n’uburenganzira bwa muntu (ADEPE), avuga ko bashyizeho ikigo mbonezamikurire ku isoko rya Kigabiro kugira ngo barengere uburenganzira bw’abana b’ababyeyi bacururiza mu isoko ndetse no gufasha imiryango yabo kugera ku iterambere.
Ati: “Ikigo mbonezamikurire twashyize hano ku isoko rya Kigabiro twagishyizeho kugira ngo tubungabunge uburenganzira bw’abana birirwaga mu isoko bashoboraga kuhahurira n’ingorane byinshi. Iki kigo mbonezamikurire tumaze kugitangiza byafashije abaturage kuko umubyeyi azana umwana hano, akitabwaho mu buryo bwo kumuha ubumenyi no kwita ku mikurire ye. Hano baragaburirwa bakaryama bakaruhuka, ababyeyi bakaza kubatwara igihe barangirije gucuruza. Umusaruro byatanze tumaze gushyiraho ikigo ni uko umubyeyi wazanye umwana hano ajya mu mirimo yizeye ko umwana afite abamukurikirana bikazanabasha gukora neza bakiteza imbere.”
Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko nubwo hateganyijwe kuzimura isoko, igihe imirimo yo kubaka irishya rijyanye n’icyerekezo cy’umujyi, ikigo mbonezamikurire kizaguma kwita ku bana baharererwa.
Agira ati: “Ikigo mbonezamikurire mwabonye, gifitiye akamaro ababyeyi bacururiza mu isoko, abandi bana bafite ikibazo cy’imirire mibi batuye hafi yacyo nabo bazananwamo kuko mu byo bafashwamo harimo kurwanya imirire mibi. Abo bana bose bahabwa uburere, bakigishwa indangagaciro n’umuco. Mu gihe imirimo yo kubaka isoko rishya izatangirira, ikigo mbonezamikurire kizakomeza gukorera hano kuko niryimuka rizashyirwa hafi y’mujyi ahari abaguzi benshi, ababyeyi bazakomeza kujya bazana abana hano bagaruke kubatwara nk’uko bisanzwe.”
Ikigo mbonezamikurire cyo ku isoko rya Kigabiro cyakira abana barenga 60 ku munsi, ubu abagera ku 120 ni bo gukurikirana. Ubuyobozi bw’umuryango ADEPE buvuga bateganya no gufasha abana 27 bafite ubumuga.





