dep-2.jpg

U Rwanda ntirugitumiza mu mahanga imbuto y’ibigori, ingano na soya zarutwaraga Frw miliyari 6 buri mwaka

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo kuri uyu wa 4 Mata 2022 yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko ibikorwa bya guverinoma bijyanye no kugeza ku bahinzi n’aborozi inyongeramusaruro, yabamenyesheje ko u Rwanda rutagitumiza mu mahanga imbuto y’ibigori, ingano na soya, zarutwaraga amafaranga miliyari 6 buri mwaka.

Dr Ngirente yamenyesheje abadepite n’abasenateri ko kuva mu 2017 ubwo guverinoma yatangizaga gahunda y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere izwi nka NST1 kugeza mu 2021, umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wazamutse ku rwego rushimishije, kubera ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kongera umusaruro.

Yatanze urugero rw’umusaruro w’ibitoki wiyongereye ku gipimo cya 57%, uw’ibinyabijumba wazamutse ku gipimo cya 19%, uw’ibinyampeke wazamutse kuri 16%, uw’ibinyamisogwe wazamutse ku 9%, uw’icyayi cyagemuwe mu nganda wazamutse kuri 47%, uw’ikawa wazamutse kuri 3%, uw’indabo wazamutse kuri 69%, uw’ibireti wazamutse kuri 31%.

Mu bworozi, Dr Ngirente yamenyesheje abagize inteko ishinga amategeko ko umukamo wiyongereye ku gipimo cy’9%, inyama ziyongera ku gipimo cya 15%, amagi yiyongera kuri 11%, naho amafi yiyongera kuri 26%.

Yavuze ko muri rusange, ubuhinzi n’ubworozi kuva mu 2020 kugeza mu 2021, winjirije igihugu amafaranga y’u Rwanda miliyari 445, avuye kuri miliyari 358 cyinjije kuva mu 2016 kugeza mu 2017.

U Rwanda ntirugitumiza imbuto y’ibigori, ingano na soya mu mahanga

Dr Ngirente yasobanuye ko kuva mu mwaka w’2007 ubwo hatangizwaga gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi yiswe CIP (Crop Intensification Program) kugeza muri Gashyantare 2021, igihugu cyatumizaga imbuto y’ibi binyampeke ku mpuzandengo ingana na toni 4.900, rugashoramo amafaranga y’u Rwanda miliyari 6 buri mwaka.

Ariko ngo hafashwe ingamba zo kwihaza kuri izi mbuto n’izindi zajyaga zitumizwa mu mahanga binyuze kuri gahunda ya Nkunganire ya Leta, zatumye u Rwanda rugera kuri iyi ntego mu gihembwe cy’ihinga cya A 2021. Yabisobanuye ati: “Ibi bisobanuye ko aya mafaranga twatangaga dutumiza imbuto hanze tukakiyatanga, ariko hanavuyeho guhora twumva ko tugomba gutumiza imbuto hanze.”

Yakomeje asobanura ko ariko umuhinzi cyangwa umworozi wifuza gutumiza imbuto hanze atabibujijwe. Ati: “Ariko kuri ubu, nk’umuhinzi mworozi ushatse gutumiza imbuto hanze ntabwo abibujijwe, ariko nibura izikenewe mu gihugu twazigezeho.”

Izi gahunda zafashije u Rwanda kugera kuri iyi ntego zirimo: kongera imbaraga mu bushakashatsi bw’amoko y’ibihingwa atanga umusaruro uhagije, kuvugurura ibikorwaremezo by’ubushakashatsi bw’imbuto nk’amasitasiyo na za laboratwari, kongerera ubumenyi abashakashatsi binyuze mu kubaha amahugurwa no kobohereza mu mashuri ahanitse n’ay’ikirenga, gushyiraho gaunda y’imyaka itatu yo gutuburira mu gihugu imbuto zihagije, n’izindi…

Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bwashyize ahagaragara amoko mashya 69 y’ibihingwa atanga umusaruro wisumbuye kandi yihanganira ihindagurika ry’ikirere. Harimo ay’ibigori 8, aya soya 8 n’ay’ingano 10.
dep-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *