Mukandutiye wari warakatiwe igifungo cya burundu, yakatiwe indi myaka 20

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ubujurire rwakatiye Angelina Mukandutiye w’imyaka 71 y’amavuko igifungo cy’imyaka 20 rumaze kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Ni umwe muri 21 barimo Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara baregwaga ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye mu bice bikoze kuri Pariki ya Nyungwe mu mwaka w’2018 n’2019.

Tariki ya 20 Nzeri 2021, urukiko rukuru rwari rwakatiye Mukandutiye igifungo cy’imyaka itanu ku mpamvu nyoroshyacyaha rwashingiye ku kuba ari ubwa mbere yari aburanishijwe mu rukiko.

Ariko Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka 20, bwarajuriye, bumenyesha urukiko ko n’ubwo urukiko rukuru rusobanura ko ari ubwa mbere ageze mu nkiko, mu 2008 yari yarakatiwe igihano cya burundu y’umwihariko n’urukiko Gacaca, aho yahamijwe ibyaha bya jenoside adahari.

Urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 4 Mata 2022 rwahaye ishingiro ubujurire bw’Ubushinjacyaha, rusanga Mukandutiye adakwiye koroherezwa icyaha, rwemeza ko agomba gukatirwa igifungo cy’imyaka 20, aho kuba imyaka 5 yari yarakatiwe n’urukiko rukuru.

Umwanditsi w’urukiko yabivuze ati: “Kuri Mukandutiye Angelina nk’uko byagaragajwe haruguru, imwe mu mpamvu nyoroshyacyaha yemejwe n’urukiko rubanza, yatumye Mukandutiye Angelina agabanyirizwa igihano ni ukuba ari ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko, nyamara byagaragaye ko ku wa 23 Ugushyingo 2008, urukiko Gacaca rw’umurenge wa Rugenge, akarere ka Nyarugenge rwakatiye Mukandutiye Angelina igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko.”

Yakomeje asobanura umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire, ati: “Urukiko rw’ubujurire rurasanga hashingiwe ku ngingo ya 52, igika cya 1 n’icya 3 by’itegeko Nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Hashingiwe ku biteganya n’iyi ngingo muri ibyo bika, Mukandutiye Angelina agomba guhanishwa igihano ntarengwa cyateganyijwe n’itegeko ku cyaha yahamijwe kuko iki cyaha ari n’isubiracyaha. Ni ukuvuga igifungo cy’imyaka 20.”

Ikatirwa rya Mukandutiye mu rukiko rukuru https://bwiza.com/?Mukandutiye-warangizaga-igifungo-cya-burundu-yakatiwe-indi-myaka-5

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *