Nyuma y’amezi hafi abiri afungiwe muri kasho z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (ANR), François Beya, wahoze ari Umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi kuri uyu wa Mbere, itariki 04 Mata, yoherejwe muri Gereza Nkuru ya Makala.
Umuryango wiyemeje guharanira irekurwa rye “ Free François Beya” watangaje ko dosiye y’uyu wari umujyanama wa perezida mu by’umutekano yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha Bukuru bw’Igisirikare cya repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’uko humvikanye indimi nyinshi zamagana ifungwa igihe kirekire adashyikirizwa ubutabera ry’uyu mugabo wavugaga rikijyana mu gihugu, aho impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zasabaga ko yoherezwa imbere y’umucamanza.
Nk’uko tubikesha Mediacongo.net, nyuma y’itabwa muri yombi rya Beya kuwa 14 Gashyantare, Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika, Kasongo Mwema Yamba Yamba, yatangaje ko hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu kwe.
Abashyigikiye Beya ariko bo bavuga ko ari ishyari agirirwa n’abatifuza kumubona muri perezidansi.


