Iyari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG (ubu inshingano zayo zimuriwe muri Minisiteri y’Ubumwe n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE), isobanura mu buryo burambuye uko jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Mu nyandiko y’impapuro 450 iri ku rubuga rwa MINUBUMWE, ikubiyemo inyandiko zitandukanye, ubuhamya ndetse n’ibyatangajwe n’ibinyamakuru, CNLG igaragaza ko mbere y’uko jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa, hari abateguraga umugambi wo kwica uwari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Juvenal Habyarimana ubwo yari yemeye isinywa ry’amasezerano ya Arusha hagati ya Leta na FPR Inkotanyi.
Amagambo ya CNLG kuri uyu mugambi
Nyuma yâaho Perezida Habyarimana yemeye isinywa ryâamasezerano hagati ya Leta ayoboye na RPF-Inkotanyi mu rwego rwo kugabana ubutegetsi hashyirwaho guverinoma yâinzibacyuho, intagondwa zâAbahutu cyane cyane abari bahuriye mu gatsiko kitwa âAmis de lâAllianceâ, barwanije ayo masezerano, bashakisha uko bavanaho Habyarimana mu buryo bwose bushoboka (M, 2016).
Kwica Perezida Habyarimana byagombaga kujyana nâiyicwa ryâAbatutsi kugira ngo Abahutu bâintagondwa bagume ku butegetsi. (Raporo Mutsinzi, 2009 :184).
Umwanditsi Duparquier avuga ko Kanziga afatanije nâabo bafitanye isano rya hafi bashatse kwica Habyarimana mu kwezi kâUkwakira 1992 nyuma yo kumenya ko Habyarimana yemeye isinywa ryâamasezerano ya Arusha yo ku wa 30 Ukwakira 1992, ajyanye no kugabana ubutegetsi na RPF-Inkotanyi hashyirwaho guverinoma yâinzibacyuho (Gouvernement de Transition Ă Base Elargie).
CNLG ivuga ko Agata Kanziga, Protais Zigiranyirazo, Colonel Elie Sagatwa, na Colonel Bagosora bakoze inama igamije gukuraho Habyarimana, ibyo bigakorwa yishwe. Duparquier avuga ko ibyo kwica Habyarimana byagombaga kujyana nâiyicwa ryâAbatutsi nyuma bagashyiraho undi muntu umusimbura (Duparquier, 2010, p.188, footnote 11).
Agata Kanziga na basaza be harimo Colonel Elie Sagatwa na Protais Zigiranyezo, bashakaga ko uwasimbura Habyarimana yaba uwitwa Dr. Bararengana Seraphin (umuganga), umuvandimwe wa Habyarimana, akaba nâintagondwa yâumuhutu wâumuhezanguni wangaga Abatutsi, naho Colonel Bagosora akifuza ko ari we waba Perezida (Duparquier, 2010, p.188, footnote 11).
Ibyo rero byateje kutumvikana hagati yabo bituma umugambi wo kwica Perezida Habyarimana usubikwa. Ibitekerezo bya Habyarimana byari bitandukanye nâibyâAbahutu bâintagondwa kuko bo batashakaga kugabana ubutegetsi nâAbatutsi no gutakaza imyanya bari basanzwemo (R.M, 2016).
Nkâuko umutangabuhamya Richard Mugenzi avuga mu gitabo cyanditswe na Dupaquier, nyuma yâamasezerano yâamahoro yâArusha yo ku wa 30 Ukwakira 1992,
intagondwa zâ Abahutu zirimo Colonel ThĂ©onetse Bagosora, Colonel Elie Sagatwa, Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva na Zigiranyirazo Protais ntibari bagihuje umurongo wa politiki na Habyarimana (Dupaquier 2010: 189).
Nyuma yo kumenya ko hari agatsiko kâintagondwa kadashyigikiye amasezerano yâamahoro yâArusha ajyanye no kugabana ubutegetsi, Habyarimana yavuze muri
disikuru ye yo ku wa 15 Ugushyingo 1992 mu nama 217 yabereye mu Ruhengeri, ko amasezerano ya Arusha hagati ya Leta ayoboye na RPF ari nkâimpapuro zidafite icyo zivuze (chiffon de papier) ko nta mpamvu yo kuyakurikiza.
Perezida Habyarimana yabivuze ashaka kwereka agatsiko kâintagondwa zidashyigikiye amasezerano yâamahoro yâArusha ko yifatanije nazo kugira ngo abagaruremo icyizere (Dupaquier 2010 : 191).
Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko Abahutu bâintagondwa cyane cyane abo mu ishyaka rya CDR bavugaga ko Perezida Habyarimana ari we utinza umugambi wabo wo kurimbura Abatutsi, ko igihe Habyarimana azaba atagihari, umugambi wabo uzashyirwa mu bikorwa (AE &AG, 2014).
Ibyavuzwe nâabatangabuhamya biruzuzanya nâibyavuzwe nâumwanditsi Dupaquier aho avuga ko mu nama yo kuwa 21 Ugushyingo 1992 yabereye ahitwa Butotori, Bagosora yavuze ko Habyarimana yabaye âtolerantâ ko adashobora gukomeza kurebera. Yasabye abari baje mu nama kwitegura mu buryo bwose kugira ngo bikize umwanzi mbere yâuko bicwa ( Dupaquier (2010 : 197, foot note 21).
Iminsi yakurikiyeho, tariki 8 Mutarama 1993 ubwo yari yagiye mu nama yo gushyira umukono ku masezerano yâamahoro yâArusha, Colonel ThĂ©oneste Bagosora yasohotse mu nama ageze hanze avuga ko asubiye i Kigali gutegura imperuka ku Batutsi (Raporo Mutsinzi 2009:12).
Umutangabuhamya Lieutenant Jean de Dieu Tuyisenge uvugwa muri Raporo Mutsinzi avuga ko umugambi wo kwica Perezida Habyarimana watangiye kumenyekana uhereye muri Gashyantare 1994 bikozwe na bamwe bari bagize agatsiko AMASASU kagizwe nâAbahutu bâabahezanguni barwanyaga imishyikirano nâamasezerano
yâamahoro yâArusha.
Tuyisenge avuga ko yasabwe nâuwari umuyobozi we Colonel Elie Sagatwa kuneka (sondage) no kumenya ibitekerezo byâabasirikare bakuru mu gihe umugambi wo kwica Habyarimana washyirwa mu bikorwa, hakanafungwa bamwe mu bayobozi bakuru bâingabo (Raporo Mutsinzi: 22).
Muri ubwo buhamya yanavuze ko nyuma yo kuneka yasanze hari abandi basirikare bakuru bafatanije na Colonel Sagatwa mu mugambi wo kwica Habyarimana
(Raporo Mutsinzi: 22) .
Umugambi wo kwica Habyarimana wagiye uvugwa mu binyamakuru bitandukanye, nka Nyiramacibiri, RTLM nâibindi. Ikinyamakuru Nyiramacibiri mu nimero yacyo
ya gatanu, cyavugaga ku ntambara irimo itutumba mu kwezi kwa Werurwe 1994, ko nta muntu uzayirokoka (« Qui survivra Ă la guerre de mars ? (âŠ) Les masses vont se
soulever avec lâaide de lâarmĂ©e et le sang coulera librement » (Raporo Mutsinzi: 21).
Iki kinyamakuru cyavugaga ku iyicwa rya Habyarimana rizakurikirwa nâimivu yâamaraso. Umunyamakuru wa RTLM, Hitimana Noel nawe yavuze ko hagati yâitariki 3 nâiya 4 Mata 1994 hitezwe âakantuâ.
Mu buryo bweruye, Colonel ThĂ©oneste Bagosora yavuze ko atazigera yemera ibikubiye mu masezerano yâamahoro y’Arusha, kandi ko Habyarimana naramuka avuye mu gihugu, azapfa kubera ko indege izaraswa, anongera ho ko urupfu rwe rukazakurikirwa nâiyicwa ryâ Abatutsi (Raporo Mutsinzi: 26).
Inama ijyanye nâishyirwa mu bikorwa ryâamasezerano yâamahoro yâArusha yabereye Tanzaniya, Daresalamu, ku wa 6 Mata 1994 yitabirwa nâabakuru bâibihugu bihana imbibi nâu Rwanda wongeyeho uwa Kenya. Umukuru wâigihugu wa Zayire ntiyabonetse muri iyo nama.
Mu ntangiriro yâinama, Perezida Habyarimana yavuze ko imbogamizi zoze zavuyeho zatumaga amasezerano yâamahoro yâArusha adashyirwa mu bikorwa, ko ibikubiye muri ayo masezerano bizatangira gushyirwa mu bikorwa akimara kugera i Kigali (Raporo Mutsinzi, 2009: 38).
Mu mugoroba wo ku itariki ya 6 Mata 1994 inama irangiye, Perezida Habyarimana yagarutse i Kigali, indege yari arimo irasirwa mu kirere cyegereye ikibuga cyâindege cya Kigali.
Raporo yakozwe nâabacamanza bâabafaransa, Marc Trevidic na Nathalie Poux yemeza ko indege yâuwari Perezida wâu Rwanda, Juvenal Habyarimana yarasiwe mu kirere cyâkigo cya gisirikare cya Kanombe, igwa mu busitani inyuma yâurugo rwe (Rapport dâexpertise, 2012).
Iki kigo cyagenzurwaga nâabasirikare bâaba parakomando bari bakuriwe na Major Aloys Ntabakuze (Affaire no ICTR-98-41-T, par. 61).


