MONUSCO yongeye kujya mu cyunamo nyuma y’aho umwe mu basirikare bayo yongeye kwicirwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuwa Kabiri ushize.
MONUSCO iri mu bihe bitoroshye. Icyumweru kimwe nyuma y’impanuka ya kajugujugu yahitanye abasirikare bayo umunani muri Tshanzu, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, undi musirikare w’Umuryango w’Abibumbye yaguye, na none kuri uyu wa kabiri, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kuri iyi nshuro, mu ntara ituranye na Ituri niho habereye ibyo bintu. Ndèye Khady Lo, umuvugizi wungirije wa MONUSCO i Kinshasa, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ati: “Turemeza urupfu rw’umusirikare wo kubungabunga amahoro muri iki gitondo muri Ituri mu gihe cya operation.”
Umuvugizi wa MONUSCO muri Ituri, Jean Tobie Okala asobanura ko uyu musirikare ukomoka muri Nepal, yapfuye “mu gihe cyo guhanahana amasasu mu gikorwa cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu mudugudu wa Bali, muri Teritwari ya Djugu”, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Bunia.
Yongeyeho ko uyu musirikare wa MONUSCO na bagenzi be bari mu nshingano zabo zisanzwe zo kurinda abaturage.
Ku ruhande rw’Ubunyamabanga Bukuru bw’ Umuryango w’Abibumbye, abategetsi ba Congo basabwe gufungura iperereza kugirango ababikoze bahanwe. Inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO akaba ari zo zikekwaho kuba inyuma y’iyicwa ry’uyu musirikare wa MONUSCO nk’uko amakuru abitangaza.
Ikibazo cy’umutekano mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kimaze imyaka myinshi gihangayikishije. Igisubizo cyatekerejweho n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, kikaba ari ugushyira ba guverineri b’abasirikare ku buyobozi bw’izo ntara zombi zashyizwe mu bihe bidasanzwe, ariko mu gihe kingana n’umwaka, ntabwo byatanze ibisubizo byari byitezwe.
Biteganijwe ko abategetsi ba Congo batekereza ku zindi ngamba zo guturisha uburasirazuba bw’igihugu, aho abaturage b’inzirakarengane bakomeje gupfa abandi bagahatirwa guta ibyabo.


