Perezida Museveni yazamuye mu ntera ba Ofisiye 76 barimo Col. Rugumayo wa CMI

Sangiza iyi nkuru

Perezida Museveni, akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo za Uganda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 76 ba UPDF bo mu nzego zitandukanye.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa tweet rw’umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo, Perezida yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo umuyobozi wungirije ushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI), Col Abdul Rugumayo, wagizwe Brig. General.

“Nyakubahwa Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa UPDF yazamuye mu ntera ba ofisiye 76 ba UPDF. Muri bo, umuyobozi wungirije wa CMI, Col Abdul Rugumayo wagizwe Brig Gen. 62 bazamuwe bava kuri Kapiteni baba Majoro na 13 bavuye kuri Liyetona baba Kapiteni. MODVA & UPDF irashimira abo ba ofisiye kuzamurwa mu ntera ibakwiye. ”

Umuvugizi wungirije wa UPDF, Lt Col Ronald Kakurungu, ku mugoroba ushize yavuze ko urutonde rwuzuye rwa ba ofisiye ba UPDF bazamuwe mu ntera ruboneka uyu munsi nk’uko tubikesha Daily Monitor.

Umwaka ushize, ku ya 23 Mata, Umugaba w’Ikirenga wa UPDF yazamuye mu ntera abasirikari bakuru 40, barindwi bava kuri Brigadier bagera kuri Jenerali Majoro na 33 bavuye ku ntera ya Colonel bajya kuri Brigadier General.

Ku ya 15 Kamena 2021, abajenerali batanu bazamuwe mu ntera, Brigadier General umwe yazamuwe mu ntera agirwa General Major naho abakoloneli bane bazamurwa kuri Brigadier General.

Ku ya 24 Kamena, Perezida yazamuye mu ntera ba ofisiye 24 no mu nzego zitandukanye, aho Gen Wilson Mbadi yagizwe Umugaba Mukuru w’ingabo ndetse na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Ku ya 17 Mutarama, ba ofisiye 528 bazamuwe mu ntera, batatu bava kuri Liyetona Koloneli bagirwa ba Koloneli, 27 bava kuri Majoro baba ba Liyetona Koloneli na 498 bavuye kuri Kapiteni bagirwa ba Majoro.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Museveni yazamuye mu ntera ba Ofisiye 76 barimo Col. Rugumayo wa CMI
    Izo nka murya niiza abacongomani kukp abanyamurenge arî abanyarda bagombye gusubira iwabo kwa kagame bagaha Congo amahoro

  2. Perezida Museveni yazamuye mu ntera ba Ofisiye 76 barimo Col. Rugumayo wa CMI
    Izo nka murya niiza abacongomani kukp abanyamurenge arî abanyarda bagombye gusubira iwabo kwa kagame bagaha Congo amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *