“La Maison Française” ya Kaminuza ya New York igiye guha icyubahiro Louise Mushikiwabo

Sangiza iyi nkuru

“La Maison Française” ya Kaminuza ya New York igiye guha icyubahiro Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, muri Gala (Gala Benefit) izaba ku itariki ya 16 Mata 2022.

Iyi Gala ikusanyiriza inkunga kimwe mu bigo bikora cyane ibijyanye n’ubutwererane mu by’ umuco n’ubwenge hagati y’Isi ivuga igifaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko tubikesha urubuga rwa Kaminuza ya New York.

Ku wa gatandatu, itariki ya 16 Mata, La Maison Française yo muri Kaminuza ya New York izateranya iyi Gala Benefit iba buri mwaka, kuwa Gatandatu, itariki ya 16 Mata, hahabwa icyubahiro Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, umuryango mpuzamahanga uhuriyemo ibihugu 88 na guverinoma bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa.

La Maison Française yo muri Kaminuza ya New York ni kimwe mu bigo bikora cyane mu bijyanye n’ubutwrerane mu by’umuco n’ubwenge hagati y’Isi ivuga Igifaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi imaze imyaka isaga 60 yakira ibihumbi by’abahanga mu kwandika ibitabo, ubuvanganzo, ubuhanzi, abanyamakaminuza na politiki mu birori biba ari ubuntu kandi bifunguye kuri rubanda.

Ihuriro rizakusanya inkunga igenewe gahunda, zirimo ibiganiro n’inama kugeza ku maserukiramico, ibitaramo, n’imurikagurisha.

Nyuma y’imyaka igera kuri 20 aba muri Amerika, Louise Mushikiwabo yimukiye muri Tunisia mu 2006 aho yakoraga muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere nk’umuyobozi ushinzwe itumanaho.

Muri Werurwe 2008, yahamagawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kugira ngo yinjire mu bagize guverinoma aho yabaye Minisitiri w’itangazamakuru kuva mu 2008 kugeza 2009 na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga kuva 2009 kugeza 2018.

Louise Mushikiwabo afite impamyabumenyi y’ikirenga mu ndimi no kuzisobanura yakuye muri Kaminuza ya Delaware muri Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *